Rutahizamu Caleb wari utegerejwe yageze i Kigali kurangiza ibiganiro na Rayon Sports


Yanditswe na Editor ku wa 04.08.2017 saa 23:50 | Yasuwe : 4,168

Umukinnyi Bimenyimana Bonfils Caleb yamaze gusesekara i Kigali aho aje mu biganiro byo kureba uko yakinira ikipe ya Rayon Sports.

Uyu musore usanzwe ari umukinnyi w’Intamba ku rugamba ariyo kioe y’igihugu y’ uburundi yifujwe na Rayon Sports kugira ngo yongere amaraso mu busatirizi bw’iyi kipe.

Bemenyimana Bon Fils Caleb wamaze kugera i Kigali

Caleb usanga bagenzi be bo mu ikipe y’igihugu aribo Kwizera Pierrot na Nahimana Shassir, akaba ari umukinnyi ukiri muto witezweho byinshi cyane cyane ko Rayon SPorts ifite amarushanwa menshi ayitegereje imbere, uretse shampiyona hakaba hanarimo irushanzwa ry’Africa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo.

Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwa Rayon Sports, Caleb aje kurangiza ibijyanye n’amasezerano yo gukinira Rayon Sports, bikaba byitezwe ko kuri uyu wa gatandatu ashobora kugaragara mu bakinnyi bazakina umukino wa gicuti uteganyijwe  kubera ku Mumena guhera 14h30.

Tanga igitekerezo

1 Response

  1. Kagabo

    Turakwishimiye Caleb, ngwino twiyubakire Gikundiro yacu, kandi rwose uhisemo neza, icyo usabwa ni ugukora cyane gusa

Leave a Reply