Abafana 29 barushije abandi kuba inyuma Rayon Sports umwaka ushize bagiye guhembwa

Yanditswe 30.09.2019 na Rayon Sports saa 18:31 | Yasuwe : 754

Uruganda rwa Skol rufatanyije na Fan Base ya Rayon Sports bagiye guhemba abafana 29 barebye imikino yose ya Rayon Sports mu mwaka ushize w’imikino.

Abafana barebye imikino yose ya Rayon Sports umwaka ushize bagiye guhembwa

Kuri uyu wa Kabiri tariki 1 Ukwakira 2019 saa 11:00 ku kabari k’abafana ba Rayon Sports Blue Empire kari Cosmos i Nyamirambo  mu murenge wa Rwezamenyo ho mu karere ka Nyarugenge niho hazabera umuhango wo guhemba izi ndashyikirwa.

Aba bafana batoranyijwe hagendewe kuri gahunda yashyizweho n’uruganda rwa Skol Rwanda Ltd yiswe ‘Gikundiro Promotion’ aho umufana yahabwaga ifishi atereshamo Kashe kuri buri mukino yitabiriye.

Ayo mafishi yashyikirijwe ababishinzwe muri Skol nabo babarura abafana bafite kasha 30 zemeza ko bitabiriye imikino yose ya shampiyona y’u Rwanda 2018-19 nta mukino n’umwe basibye.

Rayonsports.net yatangarijwe n’ushinzwe imenyekanisha bikorwa muri Skol Rwanda Tuyishime Karim ko abahize abandi ari 29.

Tuyishime yagize ati: ‘‘Tuzahemba abantu 29 kuko aribo bashoboye kuzuza kasha 30 muri ‘Gikundiro Promotion’. Wasanga hari n’abandi barebye imikino yose nta gusiba ariko nta bundi buryo bwo kubyemeza niba nta kasha bateresheje nkuko twagiye tubyamamaza mu mwaka ushize w’imikino.’’

Uyu mukozi ushinzwe imenyekanisha bikorwa yakomeje yemeza ko aba bazahembwa itike y’umwaka wose wo kureba imikino Rayon Sports yakiriye batishyura, ibintu ngo bigomba gutera abandi bafana ishyaka ryo gukomeza kwitabira ‘Gikundiro promotion’ y’uyu mwaka nayo izahita itangizwa muri uyu muhango.

Abazitabira uyu muhango bazahagurukira rimwe berekeza kuri stade Amahoro bagiye gushyigikira Rayon Sports mu mukino wa Super Cup 2019 uzayihuza na AS Kigali, umukino uzatangira saa 15:00.

Abafana bose barakangurirwa kwitabira gahunda ya Gikundiro Promotion muri uyu mwaka

Tanga igitekerezo

Leave a Reply