Abakinnyi banyijeje intsinzi ku mukino wa APR FC-Corneille

Yanditswe 15.06.2018 na Rayon Sports saa 00:01 | Yasuwe : 604

Mu gihe abakunzi ba ruhago y’u Rwanda bategereje umukimo ukomeye ugomba guhuza ikipe ya APR FC na Rayon sports uza kubera kuri stade Amahoro kuri uyu wa gatanu tariki ya 15 Kanama i saa cyenda n’igice, ikipe ya Rayon Sports yiteguye neza uyu mukino

Intego abakinnyi bafite niyo kuwutsinda nkuko umwe mu batoza bahawe inshingano zo kuba batoza iyi kipe ifite abakunzi benshi nyuma yo guhagarikwa kw’umutoza mukuru n’abamwungirije Corneille Hakizimana  yabidutangarije agira ati: Ikipe yiteguye neza ,nta kibazo na kimwe dufite, nta bakinnyi barwaye ndetse nta n’imvune dufite, morale ni yose mu bakinnyi

Corneille yakomeje avuga ko muri iyi minsi baganiriye cyane n’abakinnyi kandi ko babijeje intsinzi. ati : Icyo twakoze nyuma yo kugenda kw’abatoza, twaganiriye cyane n’abakinnyi kugirango nabo ubwabo bumve ko dukeneye intsinzi kandi nabo ubwabo barayikeneye cyane , Abakinnyi bose batwijeje ko intsinzi ku munsi w’ejo kandi turifuza ko abafana bazaza ari benshi bakadushyigikira sinshidikanya ko bazabona umukimo mwiza

Hakizimana Corneille na Ramadhani Nkunzingoma bahawe inshingano zo kuba batoza iyi kipe ni ubwa mbere bazaba batoje uyu mukino w’amakipe y’amakeba mu Rwanda gusa Corneille avuga ko nta gitutu bafite

“Kuri njye na Ramadhani nta gitutu dufite kuko dufite Abakinnyi beza kandi bashyize hamwe, bamenyereye amarushanwa kandi bazi neza agaciro ko gutsinda uyu mukino”-Corneille

Uyu mukino ugiye kuba mu gihe Rayon Sports iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 45 mu gihe APR FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 51 .

Tanga igitekerezo

Leave a Reply