Abakunzi ba Rayon Sports barahurira mu busabane nyuma yo gushyikirizwa igikombe


Yanditswe na Editor ku wa 07.07.2017 saa 21:50 | Yasuwe : 726

Nyuma y’umukino uteganyijwe guhuza AZAM na Rayon Sports, iyi kipe irashyikirizwa igikombe cya shampiyona yegukanye, uyu mukino ukaba ugomba gukurikirwa n’ubusabane buteganyijwe kubera muri Camp Kigali

Gahunda irambuye y’ibi birori izabimburirwa no kwiyereka mu karasisi kazatangira mbere y’umukino, ibikorwa biteganyijwe muri rusange bikaba bizakurikirana ku buryo bukurikira:

  1. Akarasisi (road show) kazakorwa na fan clubs zitandukanye gatangirire ku ishuri ry’Intwari 13h45 werekeza kuri stade ya Kigali ahazabera umupira
  2. Indirimbo z’abahanzi imbere muri stade
  3. Umukino wenda gutangira, abahagarariye Fan Clubs (abantu 20) bazasohoka imbere y’abakinnyi mu imirongo 2 abakinnyi bakazabanyura hagati (Guard of Honour) bahabwe icyubahiro haririmbwa indirimbo zateganyijwe ndetse hakomwa n’amashyi amaze kumenyerwa ku mikino ya Rayon Sports yose
  4. Hazakurikiraho umukino nyirizina hagati ya Rayon Sports na Azam FC
  5. Umuhango wo gushyikirizwa igikombe
  6. Ibirori byo kwishimira igikombe no kwerekana  abakinnyi bamaze guhabwa amasezerano bikazabera mu ihema ryo muri Camp Kigali

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bukaba bushishikariza abakunzi bayo bose kuzitabira ibi bikorwa biteganyijwe kandi ku gihe, ibi byose bikaza nyura kuri AZAM TV

 

 

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo