Abayobozi basuye ikipe mu myitozo mbere y’umukino wa Enyimba FC

Yanditswe 15.09.2018 na Rayon Sports saa 07:40 | Yasuwe : 575

Abayobozi b’ikipe ya Rayon Sports basuye abakinnyi ku myitozo yo kuri uyu wa Gatanu, iyi akaba ari yo ya nyuma yemewe n’amategeko ikipe yakoreye kuri Stade ya Kigali izaberaho umukino ubanza wa ¼ cya CAF Confederation Cup, Rayon Sports izakiramo Enyimba FC.

Mu myitozo yabaye kuri uyu wa Gatanu, abatoza bibanze ku guhuza umukino hagati y’abakinnyi bashobora kuzabanza mu kibuga, babigisha kubonana neza batindana umupira no gutera mu izamu.

Ugendeye ku myitozo yabaye, impinduka nke zishobora kubamo ugereranyije n’abakinnye umukino uheruka, ni aho Niyonzima Olivier Sefu ashobora kugaruka mu bakinnyi b’umukino wo ku Cyumweru nyuma y’uko asibye umukino wa Yanga SC kubera amakarita abiri y’umuhondo.

Imyitozo irangiye, abayobozi b’ikipe ya Rayon Sports barimo Perezida w’ikipe Muvunyi Paul na Visi Perezida Muhirwa Freddy basanze abakinnyi mu kibuga barabaganiriza mu rwego rwo kubereka ko babashyigikiye, babemerera byinshi bitandukanye ndetse ko mu gihe bazaba batsinze umukino wa Enyimba bazabona n’ibindi bishimishije kurushaho.

Rwatubyaye Abdul azongera kuba kapiteni wa Rayon Sports bitewe n’uko Manzi Thierry azasiba umukino wa kabiri, bijyanye n’uko yabonye amakarita y’umuhondo agasiba imikino ibiri muri iyi mikino ya CAF y’uyu mwaka.

Rayon Sports izakina uyu mukino ubanza uzaba ku Cyumweru saa 15:00 kuri Stade Regionale i Nyamirambo idafite Yannick Mukunzi usigaje umukino umwe muri itatu yahanwe na CAF. Rutahizamu Christ Mbondi n’umunyezamu Ndayishimiye Kassim bo bazaba basoje ibihano by’imikino ibiri bari bahagaritswe n’iyi Mpuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika.

Umukino wo kwishyura uzakirwa na Enyimba FC tariki ya 23/09/2018 muri Nigeria. Ikipe izakomeza hagati yazo zombi, muri ½ izahura n’izaba yakomeje hagati ya CARA Brazzaville yo muri Congo na Raja Casablanca yo muri Maroc.

Andi mafoto :

 

 

Tanga igitekerezo

Leave a Reply