Airtel-Tigo yatangije Rayon Sports Packs zizafasha abafana gushyigikira ikipe

Yanditswe 15.09.2018 na Rayon Sports saa 22:19 | Yasuwe : 743

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports n’ubwa Airtel-Tigo bwamaze gutangiza uburyo bushya abafana bazajya bashyigikiramo ikipe bagura ipaki za Airtel zitiriwe Rayon Sports maze amafaranga amwe akajya mu ikipe.

Uyu muhango wabereye ku cyicaro cya Airtel giherereye i Remera kuri uyu wa Gatandatu. Ubu buryo bushya bukaba burimo kuba umufana azajya afasha ikipe akoresheje umurongo wa Airtel binyuze ku ipaki y’amasegonda cyangwa interineti zizajya zigurwa binyuze ku gukanda *255#, ugakomeza kuri gatandatu hari ‘Rayon Sports Packs.

Umuyobozi wa Airtel Rwanda, Amit Chawla aramukanya na Muvunyi Paul

Nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi wa Airtel Rwanda, Amit Chawla yavuze ko abafana ba Rayon Sports bazajya bafasha ikipe yabo muri ubu buryo, aho bazajya bagura izi paki, hagire amafaranga amwe ajya mu ikipe.

Yagize ati:” Turi aba mbere mu kugira abakiriya benshi, Rayon Sports nayo ikaba ifite abafana benshi mu gihugu. Ubufatanye bw’impande zombi buzagira umusaruro ushimishije.”

umuyobozi wa Airtel Rwanda, Amit Chawla

Umuyobozi wa Rayon Sorts Paul Muvunyi yatangaje ko bashimishijwe no gutangiza iyi gahunda, avuga ko uyu ari wo mwanya mwiza wo kugira ngo abafana ba Rayon Sports bashyigikire ikipe yabo, ati:” Twishimiye ubu buryo kuko bugiye gufasha ikipe, abafana bagiye kubona uko baba hafi y’iyi kipe.

Umuyobozi wa Rayon Sports, Muvunyi Paul

Uko tuzajya twakira amafaranga avuye muri Airtel, niko tuzakemura ibibazo binyuranye twajyaga duhura nabyo…Muri ibyo harimo imishahara, gushinga ikipe y’abato ihamye no kuzamura umupira mu bakiri bato muri rusange.”

Ubu buryo butangijwe nyuma y’amezi abiri hasinywe amasezerano y’ubufatanye azamara amezi atandatu ku mpande zombi, ariko akaba ashobora kongerwa.

Tanga igitekerezo

Leave a Reply