Abafana ba Rayons baturutse mu matsinda 16 (fan clubs) nibo baherekeje ikipe muri Tanzania

Yanditswe 16.05.2018 na Rayon Sports saa 14:23 | Yasuwe : 734

Nyuma y’aho abafana bakangukiye mu myaka ibiri ishize bagahindura uburyo bashyigikira ikipe y’abo ndetse bakibumbira muri fan clubs zitandukanye, kuri ubu intego ni ugukomeza kwiyubaka no gushimangira imikorere ihamye hagamijwe gutanga umusanzu ufatika mu kubaka Rayon Sports yabo.

Ibi byongeye ku garagara muri iki cyumweru aho fan clubs zisaga 16 zabashije guhagararirwa mu gikorwa cyo guherekeza ikipe muri Tanzania, aho abasga 83 bagiye nk’itsinda rimwe ubu bakaba babarizwa i Dar ES Salaam guhera ejo ku wa kabiri.

Aya ma Fan Clubs yohereje abayahagarariye ni

1. INTWALI FAN CLUB
2. IJWI RY’ABA RAYON Fan Club
3. NEW VISION Fan Club
4. ABADAHIGWA Fan Club
5. IKIBATSI Fan Club
6. GREEN Tea Fan Club
7. UBUMWE BW’ABA RAYON Fan Club
8. RAYON SPORTS DIASPORA Fan Club
9. WINNING TEAM Fan Club
10. MARCH’GENERATION Fan Club
11. RAYON SPORTS SUPER FANS Fan club
12. THE BLUE FAMILY Fan Club
13. UMU RAYON W’UKURI Fan Club
14. GISAKA Fan Club
15. NYANZA Fan Club
16. GIKUNDIRO FOREVER

Nk’uko bitangazwa na Mike Runiga ukuriye impuzama fan Club nawe akaba yaraherekeje ikipe, abafana bari i Dar Es Salaam bariteguye mu buryo buhagije aho guhera saa cyenda biteganyijwe ko aribwo batangira kwiyereka.

Kubera uburyo stade ari nini bikaba biteganyijwe ko bose bafanira ku gice cyo hasi ahegereye ikibuga aho kwinjira ari 7,000 by’amashilingi ya Tanzaniya. Nk’uko akomeza abitangaza kandi, aba bafana basabwe gufana mu buryo bwose bushoboka bwatuma dushyigikira ikipe yacu ndetse bakanarangwa na discipline.

Tanga igitekerezo

Leave a Reply