Amagaju ahagamye Rayon Sports mu mukino usoza urugendo yagiriraga mu Majyepfo


Yanditswe na Editor ku wa 26.08.2017 saa 23:30 | Yasuwe : 2,527

Umukino wa kabiri ikipe ya Rayon Sports yakiniye mu rugendo irimo mu Majyepfo urangiye ku ntsinzi y’Amagaju ku bitego 2-1

Igice cya mbere cy’uyu mukini cyatangiye Rayon isatira cyane izamu ry’ Amagaju byahise binatanga umusaruro ku munota wa 17 gusa kuko Djabel yatsinze igitego cya mbere ku mupira mwiza wari ukaswe mu rubuga rw’amahina na Nova Bayama agahita atera ishoti ryiza ryaruhukiye mu rushundura. Nyuma yaho mu minota 5 yakurikiyeho Mugisha Gilbert yakatiye imipira 2 yose mu rubuga rw’amahina ariko Kone ntiyabasha kuyibyaza umusaruro.

Ku munota wa 24 Mugisha Gilbert yatsinze igitego ariko umusifuzi aracyanga ku mpamvu zitavuzweho rumwe na benshi kuko yagitsinze amaze gucenga abakinnyi 2 b’Amagaju nyuma y’umupira mwiza yari ahawe na Nyandwi Saddam.

Nyuma y’aho mu minota itanu Amagaju yagerageje gusatira izamu abifashijwemo cyane cyane na rutahizamu wabo Shaban bita Tshabalala, ariko ubwugarizi buyobowe na Faustin na Evariste mu izamu bubera Amagaju ibamba.

Mu minota 15 ya nyuma y’iki gice, amakipe yombi nta byinshi yagaragaje dore ko yose yahise akinira umupira hagati mu kibuga cyane. Igice cya mbere rero cyarangiye ari igitego kimwe cya Rayon Sports ku busa bw’Amagaju FC.

Mu gice cya kabiri Karekezi yakoze impinduka aho Yussuf Habimana yinjiye asimbuye Mugisha Gilbert naho Caleb Bonfils asimbura Tidiane Kone. Ku munota wa 53 Pierrot yagerageje ishoti rya kure nyuma yo gucenga abakinnyi babiri ariko umupira uca ku ruhande gato. Ku munota wa 57 Caleb yahindukiranye ba myugariro b’Amagaju atera ishoti ryiza ariko rica ku ruhande rw’izamu gato cyane. Pierrot yateye coup-franc nziza ku munota wa 63 gusa ica ku ruhande gato.
Ku munota wa 69 w’umukino Amagaju yaje kwishyura igitego nyuma y’aho umukinnyi w’Amagaju ateranye umutwe ba myugariro ba Rayon Sports mu rubuga rw’amahina ukaboneza mu izamu .

Kone wabanje mu kibuga kuri uyu mukino yakoze uko ashoboye ariko ntibyahira ikipe ye

Ku munota wa 79 Djabel yasigaranye n’umuzamu bonyine ku mupira yari ahawe na Shassir, ariko Djabel arobye umuzamu awukoraho ujya muri koruneri, ikaba yatewe neza na Pierrot maze Faustin atera umutwe uca hejuru gato cyane y’umutambiko w’izamu. Ku munota wa 82 Karekezi yakoze impinduka avanamo Nova ashyiramo Tamboura wagerageje kujya agonga ab’inyuma b’Amagaju.

Rayon Sports yagerageje amahirwe menshi ariko ntiyabahira

Amagaju yabonye igitego cya 2 ku munota wa 87. Nyuma yaho Tshabalala yateye umupira mu izamu rya Evariste akananirwa kuwufata, usanga umukinnyi w’Amagaju wari uri wenyine akawushyira mu izamu.

Nyuma yaho ikipe y’Amagaju yugariye izamu ryayo n’imbaraga zose umukino urinda urangira nta gihindutse,umukino urinda urangira Rayon Sports itakaje ku bitego 2 kuri kimwe.

Igikombe Rayon Sports yegukanye cyazengurukijwe umujyi wa Huye cyerekwa abakunzi bayo

 

Tanga igitekerezo

2 Responses

  1. Wellars

    Amagaju Aha ubwoba buranyishe mukosore Everiste atazaduteza abakeba arko dufite intare batinya(BAKAME) tuzabikora.

Tanga igitekerezo