Rayon Sports itakaje umukino w’ikirarane amahirwe y’ igikombe akomeza kuyica mu myanya y’intoki

Yanditswe 05.06.2018 na Rayon Sports saa 18:09 | Yasuwe : 931

Umukino w’ikirarane cy’umunsi wa 22 wa shampiyona urangiye Amagaju FC yigaranzuye Rayon Sports FC ku ntsinzi y’ ibitego 2-1.

Amagaju yatangiye asatira ndetse ateza ibibazo abakinnyi b’inyuma ba Rayon Sports, ibi byaje gukomera aho ku munota wa 27 yabonye igitego cya 1 cya Yahya Mustapha ku mupira yarahawe na Chamacky. Iyi kipe yo mu bufundu ntiyahagarariye aho kuko yakomeje gusatira ndetse iza no kubona igitego cya kabiri ku munota wa 40 gitsinzwe na Munezero Dieudoné ku mupira yarahawe na Ndizera.

Niyonzima Olivier Sefu yari yagaruwe muri 11 babanza

Ku munota wa 45 Manishimwe Djabel yishuye igitego 1 yatsindishije umutwe ku mupira yari ahawe na Christ Mbondi ndetse igice cya mbere kirangira Amagaju ari imbere n’ibitego byayo 2 kuri 1.

Igice cya kabiri Rayon yatangiranye imbaraga ishaka kwishyura maze ku munota wa 54 Rutanga abona uburyo kuri coup franc ariko umupira ujya hanze. ku munota wa 65 umutoza wa Rayon Sports Minnaert yakuyemo Mbondi ahyiramo Diarra ashaka kongera imbaraga mu busatirizi, byanabaye nk’ibizana impinduka kuko umupira wahise ukinirwa ahanini mu gice cy’Amagaju.

Djabel nyuma yo gutsinda igitego

Ku munota wa 72 Diarra yahushije uburyo ari imbere y’izamu ku mupira watewe na Djabel. Ku munota wa 75 Rayon yabonye coup franc nziza ku ikosa ryakorewe Djabel maze Rutanga ayitera mu biganza by’umunyezamu.

Ku munota wa 85 Amagaju yongeye kubona uburyo bwo gutsinda ku mupira Ndikumana Bodo yarahaye Yahya Mustapha ariko awutera hejuru gato y’izamu. hasigaye iminota itatu ku gihe gisanzwe, Habimana Yussuf yasimbuye Mugisha Girbert wanyuraga ku ruhande rw’iburyo rwa Rayon Sports.

Iminota 90 y’umukino yarangiye Amagaju akiyoboye umukino n’ibitego 2 kuri 1 cya Rayon maze umusifuzi yongeraho Iminota 5 y’inyongera nayo irangira ntagihindutse, Rayon Sports itakaza amanota 3 gutyo ari nako amahirwe y’igikombe akomeza kuyoyoka.

Kugeza ubu Rayon iracyari ku mwanya wa 3 n’amanota 44 ikaba igisigaje umukino umwe w’ikirarane izakina na Musanze FC

Rayon Sports yabanje mu kibuga

Tanga igitekerezo

2 Responses

  1. ndabiruzi jean claude

    ngewe buriya sinzi icyo bategereje ngo umutoza yirukanwe kk amaze kwica ikipe neza. ngaho itsinziye nukunganya iyo atanganyije nugutsindwa kugeza naho mbona ntanigikombe nakimwe tuzatwara minaet wagirango ntazicyo rayon sport isobanuye mu Rwanda ndetse nohanze. nimba ashaka kwiga gutoza azashake aho yigira hatari muri rayon. ikindi muvunyi ahwiture staff yose kuko mbona nubwo umutoza yigira indakoreka ark nabo nta pressure bamushyiraho.

Leave a Reply