Batatu barimo kapiteni wa Rayon Sports bamaze gushyira umukono ku masezerano, n’abandi biri bugufi


Yanditswe na Editor ku wa 11.07.2017 saa 17:56 | Yasuwe : 3,503

Rayon Sports ikomeje gahunda yo kwiyubka yongerera amasezerano abakinnyi bayisanzwemo ndetse isinyisha n’andi maraso mashya.

Ni muri urwo rwego umuzamu wa Rayon Sports Ndayishimiye  Eric Bakame yongereye amasezerano, rutahizamu wahamagawe mu mavubi wakiniraga Pepiniere MUGISHA Gilbert nawe akaba yamaze gushyira umukono ku masezerano akazaba akinira Rayon Sports mu mwaka utaha. Rayon Sports kandi yungutse NIYIGENA Jules Moise wakiniraga AS Muhanga nka myugariro wo hagati, bose basinye imyaka 2

Mu gihe kitarambiranye turabamenyesha n’abandi bakinnyi kuko ibiganiro bikomeje hakaba hari abateganyijwe gusinya vuba

Kapiteni Bakame yamaze kongera amasezerano

Mugisha Gilbert yahamagawe mu Mavubi nka Rutahizamu ugoma kubafasha mu mukino na Tanzaniya

Tanga igitekerezo

3 Responses

  1. Muyoboke

    Mugire vuba tuzibe ibi cyuho:
    1. Bakame, Evariste, Abouba
    2. Nyandwi, Mayor, Rwigema
    3. Rutanga, Eric, Senyange, Abouba
    4. Ange, Moise
    5. Gabriel (+ Icyuho cy’umusimbura)
    6. Sefu , Master
    7. Nova, Djabel
    8. ? Icyuho + Kevin
    9. Shassir (+lcyuho cy’umusimbura)
    10. ? Icyuho +Mugisha
    11. Yussufu (+ Icyuho cy’umusimbura)

Tanga igitekerezo