Bamwe mu bahoze bakinira Rayon bongeye guhura nayo bari muri Etoile FC


Yanditswe na Editor ku wa 07.06.2017 saa 13:23 | Yasuwe : 1,805

Mu kanya saa cyenda n’igice kuri stade Mumena harabera umukino wa giuti uri buhuze Rayon Sports na Etoile FC, ikipe igizwe n’abakinnyi barangije amasezerano mu makipe yabo.

Uyu mukino uri bube mu kanya uri mu rwego rwo gukomeza imyiteguro y’umukino wa nyuma wa shampiyona ndetse n’imikino ya 1/4 y’igikombe cy’amahoro.

Tuyizere Donatien Jyojyoli ni umwe mu bari bugaragare muri uyu muino

Bamwe mu bakinnyi bari mu ikipe ya Etoile FC, bahoze bakinira Rayon Sports kimwe n’abo mu yandi makipe yaba ayo hanze cyangwa ay’imbere mu gihugu.

Muri aba bakinnyi twavuga nka Mabula waciye no muri AS Kigali ubu akaba yabarizwaga muri Australia, Tuyizere Donatien alias Jyojyoli, Zappy, Flamini n’abandi. Kwinjira kuri uyu mukino biraba ari 500 gusa.

Hakili Mabula Jean Pierre agikinira As Kigali

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo