Abakinnyi bamaze kwerekeza muri Rayon Sports barerekanwa ku mugaragaro mu muhango wo kwakira igikombe


Yanditswe na Editor ku wa 07.07.2017 saa 22:34 | Yasuwe : 2,947

Nk’uko byari byatangajwe mu nkuru ziheruka, kuri uyu wa gatandatu hateganyijwe gahunda yo kwereka bakunzi ba Rayon Sports abakinnyi bashya bamaze gusinya amasezerano yo gutangira kuyisinyira muri uyu mwaka w’imikino ugiye gutangira.

Mu bakinnyi bamaze kumvikana na Rayon Sports harimo ba myugariro babiri aribo Rutanga Eric wari usanzwe ukina inyuma ku ruhande rw’imoso muri APR, Nyandwi Saddam wabarizwaga mu ikipe ya Espoir ayikinira inyuma ku ruhande rw’iburyo, Niyonzima Ally wakinaga hagati mu ikipe ya Mukura ndetse na Habimana Yussufu wari rutahizamu muri iyi kipe ya Mukura.

Aba baje biyongera ku bakinnyi bongereye amasezerano barimo Muhire Kevin, Mugisha Francois, Niyonzima Olivier na Nova Bayama. Biteganyijwe kandi ko mu masaha make hiyongeraho n’abandi baba ari abari basanzwe bayikira Rayon Sports cyangwa baturutse mu yandi makipe. 

Umuhango wo kwerekana aba bakinnyi uteganyijwe kuri uyu wa gatandatu ukaba uhuriranye no gushyikirizwa igikombe cya shampiyona mu mukino na AZAM FC aho kwinjira ari Frw 2.000, 3.000 na 10.000

Eric Rutanga avuye muri APR aho yitaraga neza ku mwanya wa myugariro ibumoso

Hbimana Yussufu nawe yageze muri Gikundiro

Niyonzima Ally (uhinnye ivi) aje kongera amaraso mashya hagati ha Rayon Sports

Nyandwi Saddam wakiniraga Espoir

 

 

 

Tanga igitekerezo

2 Responses

  1. Waou

    Kuki utubwira ibyo Ruhagoyacu yavuze kera ? Nawe se kimwe nanjye niho urebera. Byar kuba byiza utanze abandi kuvuga abo baza kutwereka.

  2. NSENGIMANA ANCLET

    kuba MASUDI DJUMA YARABUZE IGIKOMBE CY’AMAHORO BITEWENO KUJYANA ABAKINNYI 15 KUJYA GUKINA NA ESPOIR BIRI MU BINTU BYABAJE KU BURYO BISHOBORA NO KUBA BIRI MU BYACIYE INTEGE UMUTOZA: NSNJYE KUBERA IRIYA MPAMVU NAKWEGURA.HARI BYINSHI UBONA BYIHISHE KURI IBYO BINTU IKIPE IREBE UKO YAZAKOSORA IKIBITERA

Tanga igitekerezo