Bashunga Abouba na Irambona Eric bongereye amasezerano

Yanditswe 14.09.2018 na Rayon Sports saa 13:02 | Yasuwe : 1,348

Mbere yo gukina umukino wa Enyimba FC, Rayon Sports yongereye amasezerano abakinnyi babiri; myugariro Irambona Eric n’umunyezamu Bashunga Abouba, bombi basinye imyaka ibiri.

Aba bakinnyi bombi bakomoka i Nyanza, bamaze kongera amasezerano mbere y’umukino ubanza wa ¼ cya CAF Confederation Cup Rayon Sports izakiramo Enyimba FC kuri iki Cyumweru tariki ya 16/09/2018 saa 15:00.

Bashunga Abouba yagarutse muri Rayon Sports ayifasha mu mikino ya CAF Confederation Cup ine iheruka, irimo ibiri ya USM Alger, uwa Gor Mahia muri Kenya n’uwa Yanga SC i Kigali.

Myugariro w’ibumoso Irambona Eric akaba ari mu bakinnyi bamaze igihe muri Rayon Sports, aho ari kuyikinamo umwaka wa gatandatu

Tanga igitekerezo

Leave a Reply