Bimwe byavugwa mbere y’umukino wa Rayon Sports na Kiyovu Sports


Yanditswe na Admin ku wa 11.10.2017 saa 14:20 | Yasuwe : 1,833

Kuri uyu cyumweru tariki ya 15.10.2017, Rayon Sports izaba yakiriye Kiyovu Sports kuri stade ya Kigali i saa cyenda n’igice. Hano hari ingingo nyamukuru zo kuvugaho kuri uyu mukino witezwe cyane n’abakunzi ba Rayon Sports ;

1. Shampiyona izaba yagarutse

Shampiyona yari yahagaze mbere yo gukina gusa umunsi wa mbere, izaba yagarukanye imbaraga nyinshi muri izi mpera z’icyumweru. Nibyo koko abakinnyi bararuhutse, ndetse Rayon Sports yanatangiye gukorera imyitozo ku kibuga cyayo cyiza i Nzove yahawe na Skol. Ariko ntawakiyibagiza akababaro Rayon yatewe no kubura amanota atatu  ku munota wa nyuma ku mukino waduhuje na AS Kigali.

Uyu mukino uzaba ukomeye

Ariko, ni byiza ko Rayon Sports igarutse kuri uyu wa gatandatu kugira ngo ikosore ibyagenze nabi ku mukino ushize, mu mukino abantu benshi biteze ko uzaba uri mu ya mbere ikomeye muri iyi shampiyona yose. Nta wahakana ubwo buryo abantu bawubonamo kubera amateka ari hagati y’aya makipe abiri. Mu mwaka ushize Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports ibitego bibiri kuri kimwe byatumye Kiyovu imanuka mu cyiciro cya kabiri, nubwo itamanutse kuko Isonga FC yari yazamutse yatangaje ko itazakina icyiciro cya mbere bituma Kiyovu ihita igaruka mu cyiciro cya mbere.

2. Uburyo bwiza bwo kubona amanota atatu ya mbere muri shampiyona

Mu by’ukuri Rayon Sports ntago yatangiye nabi shampiyona, ariko na none nta nubwo yatangiye neza. Abakunzi ba Rayon Sports ndetse n’abayobozi bifuzaga amanota atatu ku mukino ushize ariko ntibyakunze. Niyo mpamvu rero abasore ba Karekezi Olivier bagomba kuza bambariye gutsinda Kiyovu Sports kugira ngo babone amanota atatu ya mbere muri iyi shampiyona kuri uyu wa gatandatu.

3. Ese Shassir Nahimana azakina?

Igisubizo kihuse kuri iki kibazo ni yego. Shassir niwe mukinnyi watsindiye Rayon Sports ibitego byinshi mu mwaka w’imikino washize. Ku mukino ushize na AS Kigali ntago yakinnye kuko yari iwabo i Bujumbura, aho yari ari gukemura ibibazo bye mu muryango.

Nahimana Shassir akorana imyitozo n’abandi

Ubu rero amaze igihe akorana n’abandi imyitozo, ndetse ameze neza. Ikindi gihamya ko azaba ari muri 18 bazifashishwa muri uyu mukino nuko kugeza ubu Diarra atari yabona ibyangombwa bimwemerera gukina, bityo rero abakinnyi b’abanyamahanga bazaba bemerewe bazaba ari batatu gusa aribo Shassir, Pierrot na Tidiane Kone. Nta kabuza rero ko umwataka wacu mwiza w’umwaka ushize azagaragara muri uyu mukino.

4. Ese hari umukinnyi watangiye iyi shampiyona utazagaragara ku mukino wa Kiyovu?

Aha twavuga ko igisubizo ari oya. Mu bakinnyi bose bari mu mukino twanganyijemo na AS Kigali, nta numwe ufite ikibazo cy’imvune, kandi bose barahari. Igihe cyose umutoza yakongera kubifashisha, barahari rwose. Imvune zihari ni iz’abakinnyi bafite igihe kirekire hanze, barimo Rwatubyaye, na Yussuf Habimana. Abandi ni abatari babona ibyangombwa aribo Diarra, na Abouba Bashunga.

Tanga igitekerezo

1 Response

Leave a Reply