“Buri mukino tuwutegura nk’undi gusa kuko Amagaju FC bafunga, twe tuzabasatira” Masudi Djuma

Yanditswe 05.04.2017 na Rayon Sports saa 09:01 | Yasuwe : 964

Mu mukino w’ikirarane wa Shampiyona Rayon Sport yakiramo Amagaju FC kuri uyu wagatatu, umutoza Masudi Djuma yiteguye guhangana nabo abotsa igitutu binyuze mu kubasatira cyane ngo kuko bo bakina bugarira, buri mukino ukenewe amanota atatu kuri Gikundiro.

Ni nyuma y’uko abakunzi ba ruhago muri rusange by’umwihariko abarayon bamaze iminsi babona iyi kipe ikina mu buryo (system) bwinshi butandukanye. Gusa aha umutoza wa Rayon Sport Masudi Djuma yakomeje kugenda abasobanura iby’ubu buryo bwose n’aho buri bumwe bukoreshwa.

Masudi Djuma yiteguye gusatira Amagaju

Ababikurikiranira hafi, bazi neza imikinire y’amakipe nk’Amagaju, bakaba banazi neza ubuhanga n’imikinishirize ya Masudi Djuma, bahita bumva icyo gukora. Niba Amagaju FC ari ikipe ikina yugarira by’umwihariko ikazaba iri ku kibuga cyo hanze kandi imbere y’ikipe ikomeye, nta kindi bakora uretse kugarira. Nka Rayon Sports ishaka amatona ayiganisha ku gikomba ntayandi mahitamo uretse gucana umuriro ku izamu ry’Amagaju.

Nyuma y’imyitozo ya nyuma ibanziriza uyu mukino, umutoza Masudi Djuma yagize ati: “Amagaju ni ikipe ifunga, ntabwo nawe wayifunga, tuzayisatira. Kuri twebwe buri mukino turawutegura nk’iyindi, nta yo kuvuga runaka, …  tugomba gukina dushaka amanota atatu ku buryo Imana idufashije twanabona igikombe kare.”

Tanga igitekerezo

Leave a Reply