CAF Confederation Cup: Rayon Sports yagejejweho imyanzuro y’akanama k’imyitwarire

Yanditswe 09.08.2018 na Rayon Sports saa 12:07 | Yasuwe : 444

CAF yamaze kumenyesha ikipe ya Rayon Sporo imyanzuro akanama gashinzwe imyitwarire ku kibazo cy’imvururu zabaye nyuma y’umukino wo kwishyura USM Alger

Nk’uko byagaragaye nyuma y’uyu mukino, habaye ugushyamirana hagati ya bamwe bu bakinnyi ba Rayon Sports n’aba USM Alger, abakinnyi Yannik, Mbondi na Kassimu bakaba aribo batangazwa n’akanama k’imyitwarire ko ari bo babigaragayemo cyane, ibi bikaba byagize ingaruka kuri Rayon Sports aho yategetse ko yishyura amande y’ibihumbi 20by’amadolari ashingiye ku ruhare buri mukinnyi muri aba bavuzwe yagize mu byabaye.

Umukino wari indyankurye, Rayon Sports yari ifite intego yo gutahukana intsinzi

Aba bakinnyi kandi bahagaritswe imikino itatu (Yannick) n’ibiri (Kassimu na Mbondi) ibi bikaba bisobanuye ko batazitabira imikino ibiri isigaye ndetse Yannick we akaba atakwitabira n’umukino umwe wa 1/4 igihe Rayon Sports yaba ikomeje.

Tanga igitekerezo

Leave a Reply