CECAFA KAGAME CUP 2018: Abakinnyi ba Rayons Sports barizeza abafana kuzatahukana igikombe

Yanditswe 06.07.2018 na Rayon Sports saa 09:41 | Yasuwe : 1,362

Nyuma yo gutsinda ikipe ya Lydia Lydic  ibitego 3-1, igahita ikatisha itike ya ¼ , abakinnyi ba Rayon Sports bihaye intego ikomeye yo gutahukana igikombe cya Cecafa Kagame cup 2018 .

Ibi byashimangiwe na Eric Rutanga myugariro w’ikipe ya Rayon Sports mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’umukino agira ati:

muri kimwe cya kane ntabwo biba bigoye nko mu matsinda, ni ugutsinda kugira ngo ukomeze, jyewe icyo nakwizeza abarayo ni uko turi gukabakaba ku gikombe kandi Imana nibishaka (Insh Allah) dushobora kugitwara

Si Rutanga gusa wizeza abarayo igikombe kuko na mugenzi we Manishimwe Djabel yunze mu rye avuga ko igikombe bagomba kukizana i Kigali

“ni ibintu bidushimishije kuba dutsinze LLB, twumvaga tugomba gutsinda byanze bikunze, ni umukino twaje tudafite imibare yo kunganya, imibare yacu yari ugutsinda nta kindi twifuzaga, muri gahunda zacu turifuza kuba twatwara igikombe ntabwo twifuza kugera kure hashoboka turi ikipe nziza muri iri rushanwa icyo twifuza kugeraho ni igikombe Imana nibishaka (Ins Allah)”

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Oliviera uvuga ko agishakisha ikipe igomba kujya ibanza mu kibuga nawe yavuze uko agomba kuzinjira mu mukino wa ¼

“Nzagumana ikipe nabanjemo uyu munsi hanyuma nzarebe imiterere  y’ikipe tuzhura, tuzagerageza gusatira ariko twibanda ku mikinire y’ikipe tuzaba turimo gukina nayo nkubu urabona ko ikipe yakinnye neza yafataga imyanya neza ikina neza maze iratuza itsinda ibitego cyane cyane mu gice cya kabiri“

Kuri uyu wa gatanu no ku wa gatandatu hateganyijwe ikiruhuko, mu gihe ku cyumweru no ku wa mbere aribwo hazakinwa imikino ya ¼ cy’irangiza aho Rayon Sports izakina na Azam izaba iri imbere y’abafana bayo.

Gahunda y’imikino ya ¼

Ku cyumweru tariki 8/7/2018

Gor Mahia vs Vipers SC

Simba SC vs AS Ports

Ku wa mbere tariki 9/7/2018

Azam FC vs Rayon Sports FC

Singida Utd vs JKU

Tanga igitekerezo

1 Response

  1. Eric Bello

    Mwagiye mushyiraho amafoto live, mukareka kutwereka amafoto ya kera? mwabuze iki? kwerekana umukinnyi muri interview cg umutoza biragoye koko? abanyamakuru babujijwe gufata amafoto?

Leave a Reply