CECAFA KAGAME CUP 2018: Rayon Sports vs Azam: Inchamake y’igice cya mbere

Yanditswe 09.07.2018 na Rayon Sports saa 16:04 | Yasuwe : 376

Igice cya mbere cy’umukino wa 1/4 hagati ya Rayon Sports na Azam kirangiye ari Azam iri imbere n’ibitego 3-1.

Umukino watangiye umupira ukinirwa cyane hagati mu kibuga aho abakinnyi ba Rayon Sports bakunze gukorerwa cyane amakosa ubwo bageragezaga guhererekanya imipira migufi, ariko iminota iminota 15 irinda ishira nta kintu kinini gishobotse uretse coup franc yatewe na Pierrot ku munota wa 13 ariko abakinnyi ba Azam bashobora kuraririza aba Rayon.

Azam nk’ikipe yakiniraga mu rugo yaje gutinyuka isatira izamu rya Kassimu maze ku munota waa 18 ku mupira wari uvuye kuri koruneri umukinnyi Shaban Id wa Azam aca mu rihumye ubwugarizi bwa Rayon Sports atsinda igitego cy’umutwe.

Nyuma y’iminota 5 gusa, Sefu yakoreye umupira mu rubuga rw’amahina ariko ku bw’amahirwe bayitera hejuru y’izamu. Ku munota wa 25 w’umukino, Pierrot yateye korneri habura mugenzi we wakwinjiza umupira mu izamu kandi wari warenze ab’ínyuma ba Azam. Ibintu byaje kuba biba ubwo ku munota wa 34 Azam yabonaga igitego cyayo cya kabiri ku burangare nanone bw’ab’inyuma Rayon Sports ndetse ndetse no ku munota wa 39 umukinnyi Shabani Idd wari watsinze ibitego 2 bibanza abonera ikipe ye igitego cya gatatu.

Ku munota wa 42, Rwatubyaye yabashije kwishyura igitego kimwe ubwo ku mupira mwiza wari uturutse kuri Djabl ku ruhande rw’iburyo, umuzamu gerageje kuwufata arawurekura maze widunda imbere ya Rwatubyaye wahise arekura umuzinga w’ishoti mu rushundura rw’izamu rya Azam.

 

 

Tanga igitekerezo

Leave a Reply