CECAFA: Rayon Sports itakaje umukino wa 1/4 yakinaga na AZAM

Yanditswe 09.07.2018 na Rayon Sports saa 18:02 | Yasuwe : 607

Umukino wa 1/4 wahuzaga Rayon Sports na Azam urangiye Rayon Sports iwutakaje nyuma yo kwinjizwa ibitego 4-2 bityo irangiza urugendo rwayo muri CECAFA

Igice cya mbere cy’uyu mukino cyarangiye Azam iri imbere n’ibitego 3 byose byatsinzwe n’ umusore Shabani Idd kuri 1 cya Rwatubyaye.

Iki gice cyaranzwe n’umupira watangiye ukinirwa hagati mu kibuga mu gihe nk’ik’iminota 15  aho Rayon Sports yabonyemo coup franc yatewe na Pierrot ku munota wa 13 ariko abakinnyi ba Azam bashobora kuraririza aba Rayon.

Azam nk’ikipe yakiniraga mu rugo yaje gutinyuka isatira izamu rya Kassimu maze ibona ibitego byikurikiranya byatsinzwe na Shaban Idd ku munota wa 18, uwa 33 n’uwa 39. Iyi kipe kandi yabonye penaliti irayihusha ku munota wa 23.

Ku ruhande rwa Rayon Sports, habonetse amahirwe atari menshi nk’aho ku munota wa 25 w’umukino, Pierrot yateye koruneri habura mugenzi we wakwinjiza umupira mu izamu kandi wari warenze ab’ínyuma ba Azam ndetse no ku munota wa 42, ubwo Rwatubyaye yabashije kwishyura igitego kimwe ku mupira mwiza wari uturutse kuri Djabel ku ruhande rw’iburyo, umuzamu yagerageza kuwufata akawurekura maze widunda imbere ya Rwatubyaye wahise arekura umuzinga w’ishoti mu rushundura rw’izamu rya Azam.

Mugice cya kabiri ikipe ya Rayon Sports yazanye imbaraga ishaka kureba uko yagombora maze umutoza yongera amaraso mashya mu busatirizi yinjiza Mbondi ariko utaje kugira byinshi ahindura n’ubwo muri rusange iki gice cyose Rayon Sports yagerageje kotsa igitutu izamu rya Azam. Uku gusatira ariko kwaje gutuma Azam ikoresha contre attack ari nabwo ku munota wa 69, nyuma y’aho Mbondi ashatse gutungura umuzamu umupira ugaca ku ruhande gato, umupira wavuye ku muzamu ugera kuri rutahizamu wa Azam wawukozeho gato n’umutwe maze areba uko Kassimu ahagaze ahita amurekurira ishoti yinjiza atyo igitego cya 4.

Rayon Sports yakomeje gukora iyo bwabaga maze ku munota wa 85 Djabel ayibonera igitego cya 2 ku mupira yari ahawe neza na Diarra. Umukino warinze urangira nta yindi mpinduka ibaye, Rayon Sports iba isezeye ityo mu irushanwa. Muri rusange habaye kudahagarara neza ku bwugarizi, ibi bikaba ari isomo kuri Roberto byagaragaye ko agifite akazi ko kureba uko yagera ku musaruro ufatika mu mikino agifite mu gikombe cy’amahoro ndetse no muri Caf Confederation Cup.

Umukinnyi Shaban Idd wacyuye umupira nyuma yo gustinda wenyine ibitego bitatu

Kapiteni wa Rayon atangariza abanyamakuru impamvu abona batitwaye neza

Tanga igitekerezo

Leave a Reply