Djabel Manishimwe aracyari kumwe na Rayon Sports

Yanditswe 10.09.2018 na Rayon Sports saa 18:43 | Yasuwe : 764

Umukinnyi Manishimwe Djabel yagarutse mu myitozo nyuma yo kumvikana n’ubuyobozi bwa Rayon Sports kongera amasezerano.

Manishimwe Djabel ari gukina umwaka we wa kane muri Rayon Sports akaba yarayifashije cyane mu mikino nyafurika aho yinjiye muri 1/4, yasubukuye imyitozo hamwe n’abandi kuri uyu wa bbere, aho ikipe ikomeje kwitegura umukino wa Enyimba uzaba ku cyumweru tariki ya 16/09/2018.

Rayon Sports izakira umukino ubanza na Enyimba kuri Stade Regionale i Nyamirambo mu gihe uwo kwishyura uzabera muri Nigeria tariki ya 23/09/2018.

Manishimwe Djabel aracyari kumwe na Rayon Sports

Tanga igitekerezo

Leave a Reply