Enyimba iragera i Kigali mu mpera z’iki cyumweru

Yanditswe 12.09.2018 na Rayon Sports saa 17:58 | Yasuwe : 645

Kuri icyi cyumweru tariki ya 16/09/2018 hateganyijwe umukino wa 1/4 hagati ya Rayon Sports na Enyimba yo muri Nigeria, iyi kipe ikaba itegerejwe i Kigali mu mpera z’iki cyumweru

Enyimba izahaguruka i Lagos muri Nigeria kuri uyu wa gatanu ikazerekeza i Kigali na Rwandair, bikaba biteganyijwe ko izagera i Kanombe n’ubundi ku wa gatanu tariki ya 14/09/2018 saa tatu z’ijoro (21h00).

Mu mikino 10 iherulka, Enyimba yatsinzemo 6, itsindwa 1 inganya 3.

Umukino nyirizina uteganyijwe kuri stade ya Kigali ku cyumweru guhera saa cyenda zuzuye (15h00). Mu bakinnyi bazazana n’iyi kipe harimo batatu bakinnye umukino w’ikipe y’igihugu yahuriyemo na Liberia aribo Sunday Adetunji, Ikechukwu Ezenwa and Ufon Udoh (uyu ni nawe kapiteni).

Rayon Sports irasabwa kwitwara neza imbere y’iyi kipe y’amateka aho isabwa gushaka impamba izajyana mu mukino wo kwishyura uteganyijwe tariki ya 23/09/2018

Tanga igitekerezo

Leave a Reply