Eric Rutanga yaraye yegukanye igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi kwa gicurasi

Yanditswe 13.06.2018 na Rayon Sports saa 10:52 | Yasuwe : 1,213

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 12/06/2018, mu Nzove haraye habereye igikorwa ngaruka kwezi cyo guhemba umukinnyi w’ukwezi, icy’ukwa gatanu kikaba cyaraye cyegukanywe na Eric Rutanga

Iki gikorwa kimaze kumenyerwa kigamije guhemba umukinnyi wahize abandi mu gihe cy’ukwezi cyaraye kibaye nyuma y’imyitozo ikomeye yabereye mu Nzove nk’uko bisanzwe, Rutanga kaba yacyegukanye nyuma yo guhigika abao bahanganaga barimo Tchabalala na Ange Mutsinzi. Iki gihembo gitangwa ku bufatanye bwa fan club March Generation n’uruganda rwa SKOL.

Rutanga ni umwe mu bakinnyi bari kugaragaza urwego rwo hejuru cyane muri iyi minsi

Tchabalala ni umwe mu hataniraga igihembo na Rutanga

Mutsinzi Ange nawe uri kwigaragaza muri iyi minsi aherutse kwegukana iki gihembo

Iyi fan Club kandi yaraye ikoreye surprise abakinnyi Mugabo Gabriel na Faustin Usengimana babafasha kwishimira isabukuru y’amavuko.

Imyitozo y’ejo yitabiriwe n’abakinnyi hafi ya bose kandi morale ikaba yari hejuru cyane dore ko n’umuzamu akaba na kapiteni Eric Bakame yari yagarutse mu bandi, ibi bikaba byashimishije cyane abakinnyi babigaragaje bamusimbagiza. Abakinnyi Mugume ugifite akabazo k’imvune na Shassir utaragaragaye ku kibuga cy’imyitozo.

 

 

Tanga igitekerezo

1 Response

Leave a Reply