Evariste Mutuyimana agiye twari tukimukeneye


Yanditswe na Editor ku wa 13.09.2017 saa 10:19 | Yasuwe : 527

Biragoye ko umukunzi wa Rayon Sports azibagirwa igitondo cyo ku wa kabiri tariki ya 12 Nzeri  2017 ku mpamvu y’agahinda twatewe no kubura umwe mu bakinnyi b’imena twari dufite kuva umwaka ushize w’imikino 2016-17.

Ubwo ikipe yari ihuriye ku kibuga cyo ku Mumena mu myitozo yitegura umukino wa AS Kigali mu irushanwa ry’igikombe cy’Agaciro, abakinnyi ndetse na staff bakubitanye n’inkuru y’incamugongo ko Evariste atagihumeka umwuka w’abazima. Ku munsi wo ku wa mbere yari yakoze imyitozo n’abandi, ndetse nk’uko byari bisanzwe yayikoranye imbaraga agacishamo akanasetsa bagenzi be dore ko yari umukinnyi ugira umurava cyane, ariko ntiyibagirwe no kwishimana na bagenzi be batera urwenya. Iyi ni nayo mpamvu byagoye buri wese kwakira iyi nkuru y’incamugongo.

Evariste yari yageze muri Rayon Sports mu mwaka w’imikino (saison) wa 2016-17 avuye muri Sofapaka yo muri Kenya akaba nawe yaragize uruhare mu gutwara igikombe cya shampiyona twataye muri iyo saison. Yari umuzamu wa kabiri inyuma ya captain Bakame, kandi igihe Bakame atabaga ari mu izamu Evariste yaririndaga neza. Ibyo byatumye Rayon Sports itinjizwa ibitego byinshi ndetse birangira itwaye n’igikombe. Kwitwara neza kwa Evariste byari bifite aho bituruka kuko yari umuzamu wari ufite inararibonye akomora kukuba yarakiniye amakipe akomeye hano mu karere arimo Kiyovu SC na Police FC  zo mu Rwanda aho yavuye muri 2014 yerekeza muri Sofapaka yo muri Kenya. Evariste kandi yakiniye ikipe y’igihugu Amavubi y’abakinnyi bakina imbere mu gihugu (CHAN) mu 2013 ubwo iyi kipe yatozwaga na Eric Nshimiyimana.

Igihe mugenzi we Bakame yabaga atabanjemo, Evariste yakoraga akazi ke ko kurinda izamu nta gihunga

Mutuyimana Evariste atabarutse afite imyaka 29 kuko yavutse tariki ya 7-5-1988.Umuryango wa Rayon Sports ndetse n’igihugu muri rusange  tubuze umuntu wari ugifite byinshi ategerejweho haba kuri we kugiti cye, ku ikipe ye ndetse no kugihugu muri rusange.

Dukomeje kwifatanya n’umuryango we muri ibi bihe bikomeye by’akababaro.

Tanga igitekerezo

1 Response

Tanga igitekerezo