Gahunda y’imikino 5 ya shampiyona Rayon Sports isigaje

Yanditswe 11.06.2018 na Rayon Sports saa 14:53 | Yasuwe : 1,132

Shampiyona y’icyiro cya mbere mu Rwanda izasozwa tariki ya 26 Kanama  2018 ari nabwo hazamenyekana ikipe izatwara igikombe cya shampiyona bikazanayihesha amahirwe yo guhagararira Igihugu mu marushanwa nyafrika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo.

rayonsports.net yifuje kwibutsa abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports imikino isigaje n’igihe izakinirwa  kugeza ku munsi wa nyuma .

Kuwa gatandatu w’icyumweru gitaha tariki ya 15 nibwo  hazaba umukino uhatse iyindi uzahuza Rayon Sports na APR FC ukazabera kuri stade Amahoro, ikipe ya APR FC  izaba yakiriye uyu mukino kugeza ubu iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 50 gusa ikaba ifite ikirarane cy’umukino wa Police FC ugomba kuba kuri icyi cyumweru mu gihe yawutsinda yahita ifata umwanya wa mbere n’amanota 53, mu gihe Rayon Sport iheruka kunganya  na Musanze FC kugeza ubu iri ku mwanya wa 3 n’amanota 45.

Nyuma yo gukina na APR FC, Rayon Sports izahita yakira ikipe ya Gicumbi FC uyu mukino ukazaba tariki ya 18 kuri stade ya Kicukiro saa cyenda n’igice.

Nyuma y’iminsi itatu gusa, ikipe izahita ikora urugendo rurerure yerekeza i Rusizi aho izahura na Espoir FC tariki ya 21 ku mukino w’umunsi wa 28.

Ku munsi ubanziriza uwa nyuma wa shampiyona hazaba ari tariki 24 Kanama , Rayon Sports izakira ikipe ya Sunrise kuri stade ya Kicukiro`

Rayon izasoza shampiyona yerekeza i Rubavu aho izakina na Marines FC tariki ya 26 Kanama , umukino uzabera kuri stade Umuganda

Tanga igitekerezo

2 Responses

  1. Thierry

    Umwanditsi asome iyi nkuru bityo akosore kuko hariya yanditse Kanam bivuze ukwezi kwa munani, ndibaza nti ese koko Shampiyona y’u Rwanda y’uyu mwaka izarangira mu kwezi kwa munani?
    Ahari ndatekereza ari mu kwa Gatandatu (Kamena) akaba yibeshye. Nakosore yandike ”Kamena”.
    Bisabwe n’umuRayon!!!

  2. Thierry Philos

    Umwanditsi asome iyi nkuru bityo akosore kuko hariya yanditse Kanama bivuze ukwezi kwa munani, ndibaza nti ese koko Shampiyona y’u Rwanda y’uyu mwaka izarangira mu kwezi kwa munani?
    Ahari ndatekereza ari mu kwa Gatandatu (Kamena) akaba yibeshye. Nakosore yandike ”Kamena”.
    Bisabwe n’umuRayon!!!

Leave a Reply