Gerageza amahirwe yawe ku mukino wa Etincelles utsindire itike yo kwinjira ku mukino wa APR


Yanditswe na Admin ku wa 10.01.2017 saa 13:09 | Yasuwe : 2,881

Mu rwego rwo guhuza ikipe n’abakunzi bayo, www.rayonsports.net ku bufatanye na Global Sports Services ikomeje gahunda yo guha amahirwe abifuza kuraguza umutwe.

Ni muri urwo rwego umuntu uzaba uwa mbere mu kuvuga uko umukino wa Etincelles uzagenda (ikipe izatsinda, umubare w’ibitego amakipe azatsindana, abakinnyi bazabitsinda) azegukana itike (ticket) yo kwinjira mu mukino wa Rayon Sports ukurikiyeho izakirira i Kigali ariwo wa APR FC.

Wicikwa n’aya mahirwe ashobora kugufasha kureba imikino yose ISIGAYE  ya Gikundiro kurinda urangiza shampionnat utikoze ku mufuka !

Ibisabwa ni ukujya ahatangirwa ibitekerezo munsi y’iyi nkuru ukandikamo numero ya telephone yawe n’icyo wahisemo . Ni ngombwa gukoresha umwirondoro wa nyawo cyane cyane nimero ya telephone kugira ngo uzatsinda azabashe kubimenyeshwa. Niba uba hanze y’u Rwanda ufite uburenganzira bwo kumenyesha uwo wihereye ayo mahirwe mu gihe waramuka utsinze.

Amatike azatsindirwa ni iya VIP kuwavuze ibitego n’uwabitsinze (ku ruhande rwa Rayon Sports) n’ahatwikiriye kuwavuze kimwe muri ibyo. Igihe habaye benshi babashije gutsinda, uwabaye uwa mbere kubivuga neza niwe uzegukana iyo tike.

Global Sports Services yiyemeje kugufasha kunezerwa ukurikirana imbonankubone imikino y’ikipe iguhora ku mutima.

Tanga igitekerezo

41 Responses

  1. Murenzi didier

    Rayon sport – Etincelle : 4- 1 , 2 pierrot , 1 chasir, 1 camara , hanyuma 1 etincelle cya kambale , phone : 0788612485

Tanga igitekerezo