GIKUNDIRO FOREVER GROUP yakoze inteko rusange ibona n’abayobozi bashya

Yanditswe 21.05.2018 na Rayon Sports saa 17:40 | Yasuwe : 939

Iyi nteko rusange ya Gikundiro Forever yabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19/05/2018 ikaba yarasuzumye ingingo zitandukanye harimo no kuzuza inzego zayo.

Muri urwo rwego uwari Visi Perezida Kubwimana Alain wagiye gukomeza amasomo ye hanze yasimbuwe na Fista Jean Damascene mugihe uyu nawe yasimbuwe Sam Nshimiyimana mu kanama k’ubujurire.

Mu bandi batowe harimo Maniraho Jean de Dieu wari usanzwe ari mu kanama gashinzwe kugenzura uko umutungo wa Fan club ukoreshwa yawusimbuweho na Musafiri Gilbert mu gihe we yatorewe kuyobora urwego rwa Siporo n’umuco umwanya yasimbuweho. Murekeyisoni Fanny na Nzabonimpa Jean Claude Simpson batorewe kujya mu kanama k’imyitwarire aho basimbuye Eloi Gakunda na Barahira Fidela bagiye mu zindi nshingano.

Gikundiro Forever yashinzwe muri 2013 ubu ikaba igizwe n’abanyamurwango basaga 150 bari bice bitandukanye by’ igihugu.

Igikorwa cy’ amatora yo kuzuza inzego za Gikundiro forever

Aba batowe baje kongera amaraso mashya muri komite iyobowe na Nsekera Muhire Jean Paul usanzwe ari nawe tresorier w’ ikipe ya Rayon Sports, ikaba yitezweho gukomeza guteza imbere imifanire.

Iyi nteko rusange kandi yabaye umwanya wo kwishimira igihembo cya Fan Club yahize izindi baheruka gushyikiriza mu birori bya Rwanda Sports Awards 2018 tariki 30 Werurwe 2018

Umuyobozi wa Gikundiro forever n’ umwungirije

Tanga igitekerezo

Leave a Reply