Ibihe byiza byaranze Rayon Sports Football Club mu mwaka wa 2016


Yanditswe na Admin ku wa 11.01.2017 saa 16:39 | Yasuwe : 2,835

Rayon Sports FC ni imwe mu makipe y’ibigugu muri iki gihugu ugendeye ku mateka yayo ndetse n’ibigwi ifite haba mu gihugu ndetse no ku ruhando mpuzamahanga.

Niyo kipe itunzwe n’umubare munini w’abafana bayo badahwema kuyiba hafi haba mu bihe yitwaramo neza ndetse n’ibihe ikomerewe. Ni ikipe yibitseho ibikombe byinshi bitandukanye, harimo no kuba ari imwe mu makipe abiri gusa yabashije gukura igikombe hanze y’u Rwanda.

Muri uyu mwaka ushize wa 2016, ikipe ya Rayon Sports FC yawugiriyemo ibihe byiza cyane ko ari wo mwaka yabashije kongera kwigarurira imitima y’abarayon benshi ndetse iwutwaramo igikombe cy’amahoro ari na ko ihigika umucyeba mu mikino itatu bahuriyemo mu marushanwa,  shampiyona ndetse no ku mukino wanyuma w’igikombe cy’amahoro.

Ibihe 10 by’ingenzi byatanze ibyishimo muri Rayon Sport muri 2016

  1. Kwiharira byinshi mu bihembo by’umwaka w’imikino 2015/16

Ubwo kuwa 29 Nyakanga 2016 hatangwaga ibihembo by’abitwaye neza mu mwaka w’imikino wa 2015/16, Rayon Sport yasakumye byinshi. Umukinnyi w’umwaka: Kwizera Pierrot, umuzamu w’umwaka Ndayishimiye Eric (Bakame), umukinnyi muto witwaye neza: Nshuti Donimique Savio, umutoza utanga icyizere: Masudi Djuma. Byanarangiye mu ikipe y’umwaka higanjemo abakinnyi ba Rayon ari bo: Ndayishimiye Eric (Bakame), Imanishimwe Emmanuel, Kwizera Pierrot, Donimique Savio Nshuti na Ismaila Diarra.

Uhereye ibumoso : Diarra,Savio,Pierrot,Gakwaya, Fiston na Bakame

Uhereye ibumoso : Diarra,Savio,Pierrot,Gakwaya, Fiston na Bakame

  1. Kubatiza amakipe amazina atandukanye: Binezero, 4G, Minani, …

Hari amakipe yahuye na Rayon Sport muri uyu mwaka wa 2016 yaje kubatizwa amazina atandukanye n’abakunzi bayo . Ngo Rayon yari umubatiza cyangwa sosiyete ikwirakwiza umuyobora wa Internet uzwi nka 4G kubera gutsinda kenshi ibitego bine ku busa .  Icyashimishije abareyo kurushaho ni uko mu babatijwe harimo nka Sunrise yari ifite ibikabyo muri AS Kigali Pre-season Tournament 4-0,  APR FC 4-0 muri shampiyona, Esperance 7-0 mu mukino wa gicuti utegura Mukura yo kuwa 17 Ukuboza na Miroplast FC 8-0 mu gikombe cy’amahoro.

Ubwo Rayon Sports yanyagiraga Sunrise 4-0

Ubwo Rayon Sports yanyagiraga Sunrise 4-0

  1. Kwigarurira mukeba mukuru, APR FC

Ni umwaka warangiye APR FC idashoboye gutsinda Rayon Sport mu mikino y’amarushanwa asanzwe mu Rwanda akenshi zikunda guhuriramo. Mu mikino ibiri ya shampiyona, banganyije umwe undi Rayon Sport ibagezaho nabo 4G. Ni agahigo ka Kasirye Devis wayitsinze Hat-trick na kimwe cya Ismaila Diarra. Mu mukino wa nyuma y’igikombe cy’amahoro nawoRayon Sport yawutsinze  APR FC 1-0.

Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira gutsinda APR 4-0

Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira gutsinda APR 4-0

  1. Kwigarurira imitima ya benshi kurusha andi makipe

Mu ntangiriro z’uyu mwaka muri Mutarama, Rayon Sports FC ni bwo yatangiye imikino y’igice cya kabiri cya shampiyona yaje no kurangira iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 61. Byari byiza n’ubwo nta shampiyona yatwaye , yitwara neza cyane ko yatakaje imikino ibiri yonyine, inganya ine ndetse itsinda isigaye yose harimo n’imikino y’ibigugu nka APR FC, POLICE FC, KIYOVU SPORTS NA AS KIGALI. Ibi n’ibindi birangajwe imbere n’igikombe cy’Amahoro, ni bimwe mu byatumye abareyo bongera kwibona mu ikipe bavuga ko biherewe n’Imana

2016 yaranzwe n'imifanire idasanzwe mu bakunzi ba Rayon Sports

2016 yaranzwe n’imifanire idasanzwe mu bakunzi ba Rayon Sports

  1. Igikombe cy’Amahoro

Ni umwaka yagize icyo wongera mu bubiko by’iyi kipe. Ni nyuma y’uko iyi kipe yari iherutse igikombe gikomeye muri 2013 ubwo yatwaraga icya shampiyona. Kuwa 4 Nyakanga, kuri Stade Amahoro ni ho iyi kipe yashimishije imbaga ubwo yegukanaga igikombe cy’Amahoro igitwaye APR ku gitego 1-0 cya Ismaila Diarra mu minota ya nyuma. Ntawe uzabyibagirwa.

Rayon Sports yatwaye igikombe cy'Amahoro itsinze APR 1-0

Rayon Sports yatwaye igikombe cy’Amahoro itsinze APR 1-0

  1. Agahigo ko kumara imikino irindwi ya shampiyona batinjizwa igitego

Muri iyi shampiyona, Azam Rwanda Premeir League 2016/17, Rayon Sport yakoze agashya ko kumara imikino 7 itinjiwe igitwego mu izamu. Kuva ku munsi wa mbere; yatsinze Police 3-0, inganya na Espoir 0-0, itsinda AS Kigali 2-0, itsinda Marines 3-0, itsinda Sunrise 1-0, itsinda Bugesera 1-0, yanatsinze Amagaju 2-0 mbere y’uko ibi byaje kurangira ku munsi wa 8 ubwo yanyagiriraga Gicumbi 5-2 I Nyamirambo. Hari kuwa 10 Ukuboza 2016.

Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego ku mukino wa Bugesera

Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego ku mukino wa Bugesera

  1. Ubutatu busatirizi buryana

Uretse kuba mu mwaka w’imikino wa 2015/16 wararangiye Rayon Sport ifite PDD (Pierrot, Diarra na Devis), muri uyu mwaka wa 2016 bawusoje bayoboye andi makipe mu gutsinda ibitego byinshi n’ubundi binyuze mu butatu busatitizi bugizwe na Kwizwera Pierrot, Nahimana Shassir hamwe na Moussa camara

Kwizera Pierrot, Moussa Camara na Nahimana Shassir

Kwizera Pierrot, Moussa Camara na Nahimana Shassir

  1. Tombola ya Total Confederation cup

Kuwa 21 Ukuboza nibwo ikipe ya Rayon Sport yamenye uwo bazahura mu mikino mpuzamahanga, Total CAF Confederation Cup. Tombora yabereye I Cairo mu Misiri yarangiye Rayon Sports  itomboye Al Salam Wau yo muri Sudan y’Epfo. Nikuramo iyi kipe, izakomereza urugendo muri Mali. Ni imikino iteganyijwe hagati ya10 na 12 Gashyantare 2017 naho kwishyura bikazaba hagati ya 17 na 19 uko kwezi.

A Salam Wau yo muri Sudani y'Epfo izakina na rayon Sports

A Salam Wau yo muri Sudani y’Epfo izakina na rayon Sports

  1. Kurangiza umwaka rutahizamu wayo Shassir ayoboye abandi

Byabaye amahire cyane kuri Rayon mu mpera za 2016. By’umwihariko ku munsi wa 10 wa shampiyona ubwo rutahizamu Nahimana Shassir yaje gutsinda ibitego bitatu muri bine batsinze Musanze ahita yuzuza ibitego 9 bimufasha gutambuka kuri Danny Usengimana wa Police wari ufite na Kambale Salita Gentil wa Ettenceles. Umwaka waje kurangira akiyoboye n’ibitego 10 nyuma yo gutsindira ikindi Kirehe kuwa 30 Ukuboza.

Nahimana Shassir yarangije umwaka ayoboye abandi ku rutonde rw'abatsinze ibitego byinshi

Nahimana Shassir yarangije umwaka ayoboye abandi ku rutonde rw’abatsinze ibitego byinshi

  1. Kurangiza umwaka iyoboye urutonde

Mbere y’uko umwaka wa 2016 ushira, hari hakinwe umunsi wa 12 wa shampiyona, Azam Rwanda Premier League. Kuri uwo mukino, Rayon yatsindiye Kirehe iwayo ibitego 3-1 biyifasha guha abakunzi bayo umunani isoza umwaka ku mwanya wa mbere n’amanota 29 aho yarushaga APR FC yari iyikurikiye abiri kuko yawurangije ifite 27.

Rayon Sports yarangije umwaka yicaye ku ntebe y'icyubahiro

Rayon Sports yarangije umwaka yicaye ku ntebe y’icyubahiro

Tanga igitekerezo

Leave a Reply