Impamvu 5 Rayon Sports igomba gutsinda umukino wa nyuma wa shampiyona


Yanditswe na Editor ku wa 15.06.2017 saa 15:53 | Yasuwe : 1,467

Ikipe ya Rayon Sports giye gusoreza shampiyona kuri mukeba w’ibihe byoze ariwe Kiyovu, uyu mukino ikaba igomba kuwutsinda uko byagenda kose kubera impamvu zikurikira: 

  1. Rayon Sports igomba gukomeza agahigo ko kumara imikino myinshi idatsinzwe, kugeza ubu ikaba yaratakaje umukino umwe gusa 
  2. Amanota atatu yo kuri uyu mukino aratuma Rayon Sports ica agahigo ko kurangiza shampiyona ifite amanota menshi aho kugeza ubu ifite amanota 70 bityo ikaba yagira 73.
  3. Mu gihe hakiri imikino y’igikombe cy’amahoro, Rayon Sports igomba kuguma mu mwuka w’inytsinzi kuko izahita yinjira mu mikino ya 1/4 aho izacakirana na Police
  4. Iyi nstinzi igomba gushimangira ishema ryayo ryo kuba ikipe ihiga izindi haba mu bafana ndetse no mu kibuga.
  5. Uyu mukino wa nyuma Rayon Sports igomba gusendereza ibyishimo yamaze igihe iha abakunzi bayo nabo batigeze bayitenguha muri iyi shampiyona.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo