Imyitozo yakomeje kuri uyu wa kabiri, hari abakinnyi bagarutse, hanagaragaye rutahizamu mushya


Yanditswe na Editor ku wa 10.01.2017 saa 18:58 | Yasuwe : 2,489

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri ikipe ya Rayon Sport yakomeje imyitozo bitegura gukomeza imikino ya shampiyona, Azam Rwanda Premier League izaba igeze ku munsi wa 13. Rayon Sport izakina na Etencelles ku cyumweru i Nyamirambo

Nguila Etienne

Ni imyitozo yagenze neza nk’ibisanzwe, abafana bari benshi. Akarusho ni uko bamwe mu bakinnyi batagaragaye ku mukino wa Pepiniere bari bagarutse barangajwe imbere na Kwizera Pierrot wari ufite akabazo k’uburwayi kimwe na Munezera Fiston na Irambona Eric bari bujuje amakarita atatu byatumye badakandgira mu kibuga.

Uretse kandi umunya ghana Faisal hanagaragaye undi rutahizamu ukomoka muri Kameruni ariwe Nguila Etienne wanemeje abafana benshi bari bitabiriye kwihera ijisho iyi myitozo.

Umunya kameruni Nguila Etienne (wambaye icyatsi n’umweru) yagaragaye mu myitozo y’uyu munsi

Ku bijyane n’imvune ya rutahizamu Moussa Camara, umutoza wungirije, Nshimiyimana Maurice Maso yavuze ko ubu ameze neza nta kibazo kuba atakomezanyije imyitozo n’abandi bakinnyi bikaba ari ukugira ngo umubiri we uruhuke.Nshimiyimana yagize ati: “imvune ya Moussa Camara ntabwo yari ikomeye, ubu ameze neza impamvu atakoze ni ukuruhura umubiri ariko ameze neza 100 %

Imyitozo y’uyu munsi  iri mu rwego rwo kwitegura umukino wo ku munsi wa 13 wa Azam Rwanda Premier League, ukazaba tariki ya 15 Mutarama (ku cyumweru) saa 15h30 kuri stade de Kigali i Nyamirambo aho Rayon Sports izaba yakiriye Etincelles.

Abakinnyi hafi ya bose bari bahari ndetse n'abashya bagaragaye muri iyi myitozo

Abakinnyi hafi ya bose bari bahari ndetse n’abashya bagaragaye muri iyi myitozo

Rayon Sport igomba gushaka amanota y’uyu mukino kugira ngo abe impamba nziza izabaherekeza ku mukino karundura bazakurikizaho bakirwa na APR FC ku wa 21 Mutarama mbere y’uko basoza phase alller bahura na Kiyovu.

Bakame akanyamuneza ni kose

Tanga igitekerezo

3 Responses

  1. Karasira J Claude

    Turabyishimira cyne kuba equips imez

    e neza kdi tuyiri inyuma
    Ese ko abanyahanga bagiye kuba benshyi cyne?
    bazaduhitiremo ubizi kdi wabasha kugira aho atugeza.

  2. Nkusi Boniface

    Ntabyiza birenze ibiiii!
    Rayon sports irokirite abataka 2 n’umudefanseri 1, ariko bose bakora ikinyuranyo.
    Abayobozi ba rayon Imana ibahe umugisha muri gukora neza.

    Mukomeze gushaka morale mu ikipe, kugeza kumunsi w’ubukwee kuwa 21.
    Rayon izatwongere ubunani idutsindire Apr, kdi iyitsinde byishi iyirusha.
    Dukomeze kwibera mubyishimo bitugeza kumusozo wa shampiona duterura igikombe, igikona gikambakamba inyuma yacu.

Leave a Reply