Kizito Manfred  araha Rayon Sports amahirwe yo gutsinda Yanga Africans

Yanditswe 16.05.2018 na Rayon Sports saa 15:43 | Yasuwe : 397

Kizito Manfred wigeze gukina amakipe yo mu Rwanda nka APR FC na Atraco , ubu akaba abarizwa muri Tanzania, aho ari kwihugura mu butoza, araha amahirwe ikipe ya Rayon Sports yo gutsinda ikipe ya Yanga Africans yo mu gihugu cya Tanzania mu mukino ugomba guhuza aya makipe yombi muri marushanwa y’amakipe yatwaye ibikombe by’igihugu ( CAF Confederation Cup).

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere ubwo Rayon Sports yageraga I Dar-es –Saalam yavuze ko Rayon ifite amahirwe menshi yo gutsinda ikipe ya Yanga Africans .

Yagize ati : “Ndaha amahirwe menshi ikipe ya Rayon yo gutsinda ikipe ya Yanga kuko imaze iminsi iri mu bibazo byo kudahemba abakinnyi, ndetse imaze imikino myinshi idatsinda mu gihe Rayon imaze iminsi idatsindwa ‘

Rayon Sports irahura na Yanga i saa moya (19h00) zo mu Rwanda kuri stade nkuru y’igihugu cya Tanzania Uwanja wa Taifa, ijyamo abafana ibihumbi mirongo itandatu (60.000), uyu ni umukino wa kabiri wo mu itsinda D, aho umukino ubanza Rayons yanganyije na Gor Mahia yo muri Kenya igitego 1-1 , mu gihe Yanga yari yatsindiwe muri Alageria na USM Alger ibitego 4-0 . Muri iri tsinda ikipe ya Gor Mahia irakira USM Alger i saa kumi n’ebyiri

Uyu mugabo w’imyaka 38, wavukiye mu gihugu cya Uganda, yatangiye gukina umupira ahereye mu ikipe ya Police FC mu mwaka wa 1999, nyuma aza kwerekeza muri Villa Sport Club muri 2001 aho yaje kuva muri 2005 yerekeza mu ikipe ya APR FC akayikinira imyaka 2, agasoreza muri ATRACO muri 2007 .

Kizito Man Fred wakinaga hagati, yaje guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda, ndetse aza gukinira ikipe y’igihugu Amavubi kuva muri 2004 kugeza muri 2007.

Umva ibyo yatangaje :

Tanga igitekerezo

Leave a Reply