“Kwitwara neza ku mukino wa Pepinière kandi nsanzwe nkina imbere si ibyangwiririye”-Nshuti Savio


Yanditswe na Admin ku wa 11.01.2017 saa 08:42 | Yasuwe : 3,363

Ku mukino w’umunsi wa12 wa shampiyona y’u Rwanda, ARPL ubwo Rayon Sports yatsindaga Pepinière 3-1, umukinnyi Dominique Nshuti Savio yagaragaye akina muri ba myugariro mu gihe asanzwe azwiho gukina asatira izamu, ngo kuba yaritwaye neza akaba ari uko atari ubwa mbere yari akinnye kuri uriya mwanya.

Kuri uyu mukino w’umunsi wa 12, Rayon Sports yagiye guhura na Pepinière ifite ikibazo mu bwugarizi aho abakinnyi nka Munezera Fiston na Irambona Eric batari bemerewe gukina kubera bari bujuje amakarita y’umuhondo atatu, Mutsinzi Ange wari urwaye, Manzi Thierry  ufite imvune hakaba na Mugabo Gabriel utegerejwe gutangira kuyikinira mu mikino yo kwishyura.

Nshuti Savio aganira na Bakame ku mukino wa Pépinière

Mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo, umutoza Masudi Djuma nta yandi mahitamo yari afite, bikaba byarabaye ngombwa ko umukinnyi usanzwe ukina asatira izamu aciye mu mpande Dominique Nshuti Savio wambara nimero 27 asubizwa inyuma ku ruhande rw’ibumoso ahasanzwe hamenyerewe Eric Irambona maze agakina yugarira. Ibi byatumye Moustapha akina imbere kuri urwo ruhande ari naho Savio yari asanzwe akina.

Ubwo rayonsports.rw yegeraga Savio, yayitangarije ko byari ngombwa kuko umukinnyi nyawe yakora ibikenewe byose. Ikindi ngo ni uko kuba bitaramugoye cyane ari uko atari ubwa mbere yari akinnye kuri uyu mwanya kuko no mu ikipe y’igihugu yigeze kubikora ari muri U20 u Rwanda rukina mu mikino yo kwibuka.

Yagize ati: “gusubizwa inyuma nta kibazo kuko byari ngombwa ko nitanga nkajya kuziba icyuho cya bagenzi banjye batari bahari. Iyo uri umukinnyi ugomba kuba witeguye gutanga umusanzu wawe aho bikenewe hose. Si ubwa mbere nari mbikoze kuko no mu ikipe y’igihugu nigeze nkinishwa kuri uyu mwanya ubwo twari turi gukina umukino wo kwibuka”.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo