March Generation fan club yahembye umukinnyi w’ukwezi

Yanditswe 28.05.2018 na Rayon Sports saa 20:06 | Yasuwe : 1,196

Kuri uyu wa mbere  taliki ya 28.05.2018 nyuma y’imyitozo yabereye mu Nzove ku kibuga cya skol March Generation fan club yahembye umukinyi witwaye neza mu kwezi kwa Kane .

Mu matora yakozwe n’abanyamuryango bayo ndetse n’abakunzi ba Sport  na football muri rusange,byarangiye uhize abandi ari myugariro Mutsinzi Ange Jimmy wari uhatanye na bagenzi be babiri Faustin Usengimana na Hussein Chabalala .

Nyuma y’icyo gikorwa cy’indashyikirwa March Generation fan club yizihirije  abakinyi batatu isabukuru zabo z’amavuko zabaye mu minsi itandukanye aribo : Bikorimana Gerard,Mwiseneza Djamal na Manishimwe Djabel

Tanga igitekerezo

Leave a Reply