March Generation yakoze inteko rusange yiyemeza guha Rayon Sports 500 000 Frw buri kwezi (Amafoto)

Yanditswe 30.09.2019 na Rayon Sports saa 15:05 | Yasuwe : 627

Umuyobozi wa Rayon Sports Munyakazi Sadate yitabiriye inama y’inteko rusange y’itsinda ry’abafana ‘March Generation’ rimaze imyaka itandatu rishinzwe, inama yashimangiye umwanzuro wo guha ikipe umusanzu w’ibihumbi 500 000 Frw buri kwezi.

Inama y’inteko rusange ya March Generation yitabiriwe na perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate

Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 29 Nzeri 2019 nibwo iyi nama yabaye, ibera ku cyicaro cya  March Generation Fan Club kiri mu murenge wa Rwezamenyo mu karere ka Nyarugenge ahitwa kuri ‘Blue Empire’.

Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi ba Rayon Sports mu nzego zitandukanye barimo perezida wayo Munyakazi Sadate, ‘CEO’ Itangishaka King Bernard, umubitsi Cyiza Richard n’umuvugizi wayo Jean Paul Nkurunziza.

March Generation Fan Club yakiriye abanyamuryango bashya 12 muri iyi nama inafatiramo imyanzuro itandukanye irimo  gushimangira ko muri uyu mwaka w’imikino iri tsinda ry’abafana rizajya riha Rayon Sports ibihumbi magana atanu y’amafaranga y’u Rwanda buri kwezi binyuze muri Fan Base ya Rayon Sports.

Umuyobozi wa March Generation Fan Club akaba n’umuhuzabikorwa w’imirimo y’ihuriro rya za fan club za Rayon Sports, Mike Martin Runiga yabwiye Rayonsports.net ko abo ayoboye bahize kuba ku isonga mu gutanga inkunga itubutse mu ikipe bihebeye uyu mwaka.

Mike yagize ati: ‘‘Inama y’inteko rusange twigiyemo byinshi bizadufasha gukomeza kuba Fan Club ifasha Rayon Sports kongera kwesa imihigo nk’uko byagenze umwaka ushize ariko noneho tugashyiraho n’akarusho.

Inama yashimangiye ko tuzatanga umusanzu w’amafaranga ibihumbi 400 000 Frw buri kwezi, akiyongeraho ibihumbi 50 000 Frw byo guhemba umukinnyi witwaye neza kurusha abandi mu ikipe yacu buri kwezi n’andi 50 000 Frw agenda mu gutegura icyo gikorwa cyo kumuhemba, yose hamwe akaba ibihumbi 500 00 Frw tuzajya duha Rayon Sports buri kwezi.’’

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko muri iyi nama biyemeje kuzaha Rayon Sports arenga miliyoni eshatu z’amanyarwanda mu mpeshyi ya 2020 muri gahunda bise ‘Ubururu bwacu, Agaciro kacu’, amafaranga agamije kwigurira umukinnyi uzaba ukenewe muri icyo gihe.

Mu yindi mishinga yemejwe muri iyi nama y’inteko rusange harimo kuba March Generation Fan Club izaremera uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Kamonyi ikanatanga ubufasha mu gusana urwibutso rwa Jenoside rw’ako karere muri Werurwe 2020.

Hanabonetse umwanya wo gutanga ibyifuzo, ibitekerezo n’ibibazo ku muyobozi wa Rayon Sports Munyakazi Sadate, nawe wabasubije buri kimwe bibazaga mbere yo gutangira umwaka w’imikino, birangira banyuzwe ndetse biyemeza kumujya inyuma muri buri kimwe.

Iyi nama yakiriwe mo abanyamuryango 12 bashya

Munyakazi Sadate yasezeranyije abanyamuryango ba MG ubufatanye no gukorera mu mucyo

Inama yabereye ku cyicaro cya March Generation Blue Empire i Nyamirambo

Uwimana Jeanine umunyamabanga wa March Generation ari mu bitabiriye

Iri tsinda ry’abafana rigizwe n’ingeri zose, abakuze n’abato

Umunyamakuru Mike Karangwa (ibumoso) niwe muvugizi wa MG

Abanyamuryango b’iyi fan club babajije ibibazo perezida Sadate nawe arabasubiza

Mike Martin Runiga uyobora March Generation na Fan Base yemeza ko bafashe umwanzuro wo guharanira kuba ku isonga ry’abahora inyuma ya Rayon Sports

Umubitsi Cyiza Richard na CEO King Bernard Itangishaka bari bahari

Nyuma y’inama abitabiriye babonye umwanya wo gufata amafoto y’urwibutso na perezida wa Rayon Sports

AMAFOTO: Christopher RENZAHO/©Rayon Sports

Tanga igitekerezo

Leave a Reply