Martnez yakoresheje imyitozo ya mbere nk’umutoza mushya

Yanditswe 24.09.2019 na Rayon Sports saa 08:36 | Yasuwe : 510

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 23/09/2019 Javier Martinez Espinoza yakoresheje imyitozo ye ya mbere nk’umutoza mushya wa Rayon Sports.

Javier Martinez mu myitozo ye ya mbere

Iyi myitozo yabereye kuri Stade ya Ngoma iri mu rwego rwo gukomeza kwitgura umukino wa Super Cup izakina Rayon Sports igomba guhuriramo na AS Kigali hamwe na Shampiyona izatangira tariki ya 4/10 ariko umukino wa mbere ikazahura na Gasogi tariki ya 5/10/2019.

Martnez n’abamwungirije

Nyuma y’iyi myitozo ya mbere, Javier Martinez yatangaje ko yishimiye urwego abakinnyi bariho ndetse n’iikinire yabo, agaragaza ko agiye gukomeza gusesengura imikinire yabo kugira ahakibura imbaraga zongerwemo.  Uretse abakinnyi 6 bari mu ikipe y’igihugu bagomba gusanga abandi kuri uyu wa kabiri, Michael Sarpong ntiyabashije gukora iyi myitozo kubera imvune idakomeye afite.

Imyitozo yari yiganjemo kongerera abakinnyi ingufu, kugumana umupira no kwambura adversaire

Tubibutse ko mu bakinnyi bategerejwe uyu munsi i Ngoma harimo Iranzi Jean Claude, Kimenyi Yves, Amran Nshimiyimana, Rutanga Eric, Iradukunda Eric bita Radu, na Yannick Bizimana.

Staff technique iri i Ngoma

 

Tanga igitekerezo

Leave a Reply