Mu masaha macye Rayon Sports na Yanga zirahatanira amanota atatu yo mu itsinda D

Yanditswe 16.05.2018 na Rayon Sports saa 11:45 | Yasuwe : 490

kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Gicurasi 2018 guhera sa moya z’ijoro (19h00) ,Rayon Sports yiteguye guhangana na Yanga Africans yo muri Tanzaniya mu mukino wa kabiri w’itsinda D muri Total CAF Confederation Cup.

Iyi kipe yahagurutse i Kanombe ku mugoroba wo kuwa mbere igera Dar Es Salaam mu rukerera rwo ku wa kabiri ikaba icumbikiwe muri Serena Hotel iherereye mu murwa mukuru wa Tanzaniya,yahagurukanye abakinnyi 18 n’abandi bagize délégation barindwi, bakaba bayobowe na visi president was FERWAFA, bwana HABYARIMANA Marcel.

Ubwo Rayon Sports yarangizaga imyitozo kuri uyu wa kabiri ku kibuga Uwanja wa Taifa bza gukiniraho

Mu bakinnyi bagiye bitezwe kuvamo 11 babanza mu kibuga harimo: Ndayishimiye Eric Bakame, Ndayisenga Kassim, Manzi Thierry, Irambona Eric, Mutsinzi Ange , Mugabo Gabriel, Mugisha Francois, Kwizera Pierrot, Nyandwi Saddam, Rutanga Eric, Yassin Mugume, Manishimwe Djabel, Muhire Kevin, Bimenyimana Bonfils Caleb, Shaban Hussein Tchabalala, Mbondi Christ, Ismaila Diarra na Mukunzi Yannick.

Mu bandi bagize delegation harimo: Yvan Jacky Minnaert, Ikamba Mpinu Lem’s (abatoza), Mugemana Charles, Muhire Jean Paul (Tresorier), Mike Runiga, Jean Paul Nkurunziza na Habyarimana Marcel. Uretse aba kandi, i Dar Es Salaam herekeje imbaga y’abafana ba Gikundiro, bo bakaba barahagurutse ku cyumweru ndetse bikaba byitezwe ko baza kuba ari benshi batiza umurindi ikipe yabo.

Abakinnyi bari kuri Serena Hotel bacumbikiwemo

Nk’uko bigenwa n’amategeko, Rayon Sports ku mugoroba ikaba yakoreye imyitozo yoroheje ku kibuga Uwanja wa Taifa kiri bubereho umukino w’uyu munsi kikaba giherereye mu majyepfo ya Der Es Salaam. Ni ikibuga gisanzwe gikinirwa ho n’ikipe y’igihugu, Yanga Africans ndetse na Simba.

Massudi Juma watoje iyi kipe ndetse na Haruna Niyonzima bombi ubu babarizwa muri Simba bakaba baje gusangira n’abakinnyi ndetse no kubifuriza amahirwe ku mukino wa none ukaba uri buyoborwe hagati n’umusifuzi ukomoka muri Angola Hélder Martins de Carvalho, ukaba uteganyijwe gutangira saa kumi n’ebyiri (18h) z’i Kigali.

Masudi Djuma na Haruna Niyonzima basuye abakinnyi

Tubibutse ko umukino wa mbere wo mu matsinda wabereye i Kigali aho Rayon Sports yanganyije na Gor Mahia igitego kimwe kuri kimwe, mu gihe Yanga Africans yatsindwaga na USM Alger ibitego 4-0. Ku rutonde rw’agateganyo USM Alger irayoboye n’amanota 3, Rayon Sports ikaba iya 3 aho inganya inota 1 na Gor Mahia iyiza imbere, mu gihe Yanga Africans ifite ubusa kugeza ubu ikaba ari nayo iheruka ku rutonde

Tanga igitekerezo

Leave a Reply