Mugisha François Master yamaze kubagwa urutugu

Yanditswe 03.10.2018 na Rayon Sports saa 14:08 | Yasuwe : 898

Mugisha Francois Master uherutse gutsindira Rayon Sports igitego cyayihesheje igikombe cy’Agaciro Development Fund, yamaze kubagwa urutugu ubu akaba ameze neza

Uyu mukinnyi umaze iminsi yitwara neza hagati mu kibuga yari amaranye iminsi ikibazo cy’urutugu rukuka, akaba yamaze kubona ubufasha bw’abaganga mu bitaro bya Nyamata aho bamubaze urutugu rw’iburyo.

Master yamaze kubagwa urutugu rw’iburyo

Biteganyijwe ko Master azamara amezi agera kuri abiri ku buryo mu kwezi kwa 12 ashobora kuba yagarutse mu kibuga.

Bigenze neza Master azaba yagarutse mu mpera z’uyu mwaka

 

Tanga igitekerezo

1 Response

Leave a Reply