Mugisha Gilibert, Djabel na Caleb bafashije Karekezi gutsinda umukino wa kabiri mugihe yitegura kujyana ikipe muri Simba Day


Yanditswe na Editor ku wa 06.08.2017 saa 08:25 | Yasuwe : 2,024

Kuri uyu wa gatandatu Karekezi yatsinze umukino wa kabiri w’imyitozo mbere y’uko yerekeza muri Tanzania aho Rayon SPorts igiye kwitabira ubutumire bwa Simba FC izagaragaramo bwa mbere Haruna Niyonzima

Uyu mukino ni uwa kabiri Rayon Sports yahuragamo n’abakinnyi bishyize hamwe batarasubira mu makipe yabo yo mu kiciro cya mbere, ikaba yarawutsinze ibifashijwemo na Mugisha Gilbert watsinze igitego cya mbere ku munota wa 19 w’umukino, Djabel yoneramo icya kabiri ku munota wa 44 w’igice cya mbere naho igitego cya gatatu gitsindwa na Bimenyimana Caleb ku munota wa mbere w’igice cya kabiri ari nabwo yari aikinjira mu kibuga aho yakinnye iminota icumi gusa.

Mugisha Gilbert yaje ava muri Pepinière, muri iyi mikino ibiri akaba amaze kwinjiza ibitego bibiri, bigaragaza ko ashobora kuzakora neza akazi ashinzwe nka rutahizamu. Umukinnyi Djabel we asanzwe amenyerewe n’aba rayon kuburyo kwitwara neza kwe ntawe bitungura.

Ku rundi ruhande, umukinnyi Bomenyimana Caleb yinjiye mu kibuga mu rwego rwo kugaragarizwa aba rayon dore ko yari yaraye ageze i Kigali mu ijoro ryo ku wa gatanu, gusa akaba yarahise yemeza buri wese wari uri ku kibuga dore ko akigeramo yahise yinjiza igitego ndetse mu minota icumi gusa yamaze akaba yarateye n’andi mashoti agera kuri atanu agana mu izamu.

Byasabye Caleb iminota 10 gusa kugira ngo yemeze abari ku kibuga bose

Uyu mukinnyi akaba yahise ahabwa amasezerano y’imyaka ibiri aho aje asanga bagenzi be bakinana mu ikipe y’igihugu y’u Burundi aribo Kwizera Pierrot na Shassir Nahimana.

Abarayon kandi ntibazuyaza, bahise bamwereka ko bamwishimiye

Uyu mukino wagaragayemo kandi Niyonzima Ally wari kapiteni wa Mukura akaba akubutse mu gihugu cya Zambia aho atabashije kugira amahirwe yo gustinda igeragezwa.

Ally Niyonzima ari mu batangiye mu kibuga

Tubibutse ko iyi mikino ya gicuti iri mu rwego rwo kwitegura urugendo Rayon SPorts izagirira muri Tanzania kuri uyu wa mbere aho izitabira Simba Day.

Abakinnyi bajya inama mbere y’umukino

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo