MUHIRE Kevin yandikiwe asabwa ibisobanuro ku kuba atari kubahiriza amasezerano afitanye na Rayon Sports


Yanditswe na Editor ku wa 11.10.2017 saa 19:30 | Yasuwe : 2,234

Kuri uyu wa gatatu Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaze kwandikira MUHIRE Kevin umukinnyi wo hagati w’iyi kipe ku kuba atari kugaragara mu bikorwa by’ikipe, ibi bikaba binyuranyije n’amasezerano yashyizeho umukono ku wa 15/06/2017

Uyu musore utagaragara no ku rutonde rw’abakinnyi ruherutse gushyirwa ahagaragara na FERWAFA aheruka kugaragara mu kibuga ubwo yari mu ikipe y’igihugu nyuma akaba yarahise aburirwa irengero ku buryo atabashije no gushakirwa licence ya FERWAFA kimwe n’abandi


Twabibutsa ko uyu musore yari yarasinye amasezerano y’imyaka ibiri akinira Rayon Sports, ubu bikaba bivugwa ko yaba ari gushaka uko ajya gukina hanze. Ubuyobozi rero bukaba bwamwandikiye ibaruwa imusaba ibisobanuro mu nyandiko nyuma yo kwihanangirizwa mu magambo nk’uko biteganywa n’amasezerano yashyizeho umukono ubu akaba atari kuyubahiriza.

Kevin yasinye amasezerano y’imyaka ibiri akinira Rayon Sports none arasabwa ibisobanuro ku mpamvu atari kuyakurikiza

Tanga igitekerezo

Leave a Reply