Ndayishimiye Eric Bakame yagarutse mu myitozo

Yanditswe 12.06.2018 na Rayon Sports saa 19:24 | Yasuwe : 2,624

Umunyezamu wa mbere w’ikipe ya Rayon sports Alkaba n’umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi Ndayishimiye Eric Bakame  yagarutse mu myitozo y’ikipe yitegura umukino uzabahuza na APR FC kuri uyu wa gatanu kuri stade Amahoro.

Bakame wakoranye imyitozo na bagenzi be kuri uyu wa kabiri hair hashize iminsi ibiri ahagaritswe n’ubuyobozi bw’ikipe nyuma y’ikiganiro yagiranye n’umwe mu bafana bavuga ku bibazo biri mu ikipe maze uyu mufana abishyira hanze biba intandaro yo guhagarikwa.

Nyuma yo guhagarika abatoza nabo ubwabo bemera ko hagati yabo ariho hari ikibazo ,ubuyobozi bwasanze ari ngombwa kugarura Ndayishimiye Eric Bakame nka kapiteni uyobora bagenzi be mu rwego rwo kwitegura neza umukino wa APR FC .

Mu myitozo yabaye uyu munsi mu Nzove ku mugoroba yitabiriwe n’abakinnyi bose uretse Nahimana Shassir ikaba yakoreshejwe n’ushinzwe tekinike Hakizimana Corneille n’umutoza w’abanyezamu Nkunzingoma Ramadhani.

Iyi myitozo yitabiriwe n’abafana yasojwe mu byishimo byinshi Eric Rutanga ahabwa igihembo cy’umukinnyi witwaye neza mu kwezi kwa gatanu ndetse bamishimira Isabukuru ya Usengimana Faustin.

Tanga igitekerezo

1 Response

Leave a Reply