“Ndi hano kugira ngo ngarure ibintu mu buryo” Roberto Oliveira Goncalves do Carmo

Yanditswe 19.06.2018 na Rayon Sports saa 14:38 | Yasuwe : 2,261

Uyu mutoza wakurikiranye imyitozo y’uyu munsi ndetse akanerekwa abakinnyi bagiye gukorana ntiyahishe abanyamakuru ko azi ibihe bibi ikipe yari irimo ndetse anavuga ko ikimuzanye ari ugutanga ibisubizo

Uyu munyabrazil uje gusimbura Minnaert yaganiriye n’abanyamakuru yatangiye avuga ibigwi bye n’aho yanyuze, atangaza ko aje guhindura ibintu muri Rayon aho yagize ati:

‘’Ndi hano muri afrika igihe kinini kandi nakoze muri Tunisia imyaka 12 nakoze no muri Angola imyaka 2 n’igice, nzi neza umupiwa wo muri Afrika , ndi  hano  kugira ngo ntange ibisubizo ariko dufatanyije, gusa ntibyoroshye kuko mu mukino abakinnyi bakeneye gushyiramo imbaraga zabo zose kugirango bafashe ikipe gutsinda; ndi hano kugira ngo ntange umutahe wanjye.

 Yakomeje agira ati “Natoje amakipe akomeye hariya nka Stade Tunisie mu myaka 20 ishize ni ikipe itarajyaga munsi y’umwanya wa 4 kandi yabonaga itike yo gukina imikino nyafrika, nazamuye abakinnyi benshi b’abana mu ikipe nkuru ndetse nyuma bagahamagarwa mu ikipe y’igihugu, umutoza w’ikipe y’igihugu ya Tunisie ni inshuti yanjye kandi ndubashywe cyane muri Tunisie, nyuma yaho nagiye gutoza Angola”

Uyu mutoza kandi yanatangaje ko yifuzaga kumenya u Rwanda cyane cyane ikipe ya Rayon Sports. “Nemeye kuza hano kugira ngo menye u Rwanda, ntoze ikipe ya Rayon Sports ikomeye  kandi ikunzwe cyane, ndi hano kugira ngo ngarure ibintu mu buryo, nabiganiriye na Perezida n’ubuyobozi kugira ngo dukorere hamwe buri gihe  kuko umutoza ntiyabishobora wenyine, abakinnyi bagomba kubaha ikipe, bakubaha umutoza ndetse n’abafana bagomba gukora bashyizeho ubushake.

Mu mikinire ye ntakunda guha umwanya wo gukina ikipe bahanganye kandi akunda umukino wihuse nk’ uko yakomeje abivuga:

“Nk’umunyabrzazil ndatekereza ko mwese muzi imikinire ya Brazil, nkunda cyane umukino wihuse  kandi tukagumana umupira mu gihe  twawutakaza tukawushaka mu buryo bwihuse  kandi twese, kandi sinkunda guha umwanya uwo dukina “

Tanga igitekerezo

Leave a Reply