Niyonzima Haruna na Masudi Djuma basuye Rayon Sports i Dar es Salaam

Yanditswe 16.05.2018 na Rayon Sports saa 08:08 | Yasuwe : 386

Uwahoze ari umutoza wa Rayon Sports Irambona  Masudi Djuma  n’uwakiniye  Haruna Niyonzima,ukinira Simba SC  wahoze akinira Yanga Africans  basuye Rayon Sports  babifuriza kwitwara neza mu mukino  wo mu matsinda ya Total Confederation Cup mu itsinda D uba  kuri uyu wa gatatu .

Ukuriye ’Delegation’ ya Rayon Sports yerekeje muri Tanzania Muhire Jean Paul  yatangaje ko Masudi Djuma na Haruna banarebye imyitozo ya Rayon Sports yakoreye kuri Uwanja wa Taifa izakinirwaho umukino kuri uyu wa Gatatu.

Muhire Jean Paul yatangaje ko yaba Masudi Djuma ndetse na Haruna bababwiye ko Yanga ari ikipe ikomeye ariko ko itagifite ingufu cyane kubera ibibazo imaze iminsi inyuramo by’ubukungu byatumye bamwe mu bakinnyi bigumura.

Muhire yagize ati ” Basuye abakinnyi , babatera akanyabugabo, barabaganiriza. Batubwiye ko Yanga ari ikipe ikomeye ariko ko muri iyi minsi badahagaze neza cyane. Basabye abakinnyi kuzashyiramo imbaraga kuko bishoboka ko nabo bayitsinda kuko imaze imikino igera kuri 7 idatsinda.”

Abajijwe niba abakinnyi ba Yanga bakomeye hari amakuru baba bamenye niba baba baragarutse mu myitozo, Muhire Jean Paul yatangaje ko mu kiganiro n’abanyamakuru, abatoza n’abayobozi ba Yanga batangaje ko abakinnyi bamwe bari kugaruka.

Ati ” Mu kiganiro n’abanyamakuru, bavugaga ko abakinnyi babo bakomeye bamaze kugaruka ariko ntiwamenya ukuri kwabyo gusa icyo twamenye ni uko hari babiri ngo babashije kumvisha ko bagomba kugaruka, bo bakaba bari kumwe n’abandi mu mwiherero.”

Nyuma yo guhesha Rayon sports igikombe cy’Amahoro n’icya shampiyona , akanatorwa nk’umutoza w’umwaka mu Rwanda 2016/17 , ariko nyuma akaza kuyisezeramo, Umurundi Masudi Djuma yahawe akazi k’ umutoza wungirije muri Simba Sports Club yo muri Tanzania kuva mu kwezi k’Ukwakira 2017.

Haruna Niyonzima we ni Kapiteni w’igihugu , Amavubi. Haruna yamaze imyaka hafi itanu akinira Yanga Africans, yagiriyemo ibihe byiza, agatwarana nayo ibikombe bitandukanye, yafashe icyemezo cyo guhindura ikipe nyuma y’umwaka w’imikino wa 2016-2017 yerekeza muri mukeba, Simba SC ari nayo agikinira kugeza ubu. Akiri mu Rwanda, Haruna kandi yanakiniye Rayon Sports nyuma aza kwerekeza muri APR FC.

Umukino wa Rayon Sports na Yanga Africans uteganyijwe kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Gicurasi 2018 ku isaha ya saa kumi n’ebyiri zo mu Rwanda ( saa moya z’ijoro ku isaha yo muri Tanzania).

 

Tanga igitekerezo

Leave a Reply