Nje kongera amateka Rayon Sports isanganwe- Mudeyi Suleiman

Yanditswe 13.09.2018 na Rayon Sports saa 09:25 | Yasuwe : 1,556

Umukinnyi mushya w’ikipe ya Rayon Sports Mudeyi Suleiman wakiniraga ikipe ya Musanze FC yatangaje ko yashimishjwe no kwisanga mu muryango mugari wa Rayon Sports, avuga ko kandi icyimuzanye ari ugukomeza amateka ikipe imaze kugeraho.

Mudeyi Suleiman ukina hagati mu kibuga ku mpande, mu kiganiro cyihariye yagiranye na Rayonsports.net yagize ati:“Ni ibyishimo kandi byanejeje cyane kwisanga mu muryango mugari nk’uyu. Rayon Sports twari tumaze iminsi tuvugana uhereye mu mikino yo kwishyura ya shampiyona igeze hagati, bambwira ko naza gukinira Rayon Sports.”

“Icyo nakwizeza abafana ba Rayon Sports ni uko ntaje gusiba amateka, nje kongera amateka bari basanganywe, ntabwo nzakora bike ku byo abandi bakoze ahubwo nje kubyongera nzanabirenzeho.”

 

Uyu mukinnyi wagaragaye mu myitozo ya Rayon Sports mu kwezi gushize, yakomeje avuga ko mu bakinnyi basanzwe muri Rayon Sports, hari benshi baziranye ndetse bamwe ari inshuri ze, anavuga ko mu gihe gito yabonyemo umutoza Roberto Oliveira yasanze ari umutoza w’umuhanga ushobora kuzamufasha kuzamura urwego rwe rw’imikinire.

Mudeyi yagize ati:“Rayon Sports nabonye imeze nk’umuryango, mu bakinnyi bakinamo harimo benshi tuziranye, harimo inshuti zanjye, bari bampaye ikaze na mbere yaho. Umutoza si byinshi namuvugaho kuko nta mwanya munini twamaranye kuko nahageze bari kwitegura umukino wa CAF Confederation Cup, ariko nabonye ari umutoza mwiza kandi w’umuhanga ufite ikintu yakongera ku mikinire yanjye.”

Agaruka ku mukino Rayon Sports izakiramo Enyimba FC muri ¼ cya CAF Confederation Cup, Mudeyi Suleiman yasabye abafana kuba inyuma y’ikipe, bakayishyigikira ikazitwara neza. Uyu mukinnyi ngo yumvaga yaza muri Rayon Sports mbere kugira ngo ayifashe muri iyi mikino Nyafurika.

Numvaga naza muri Rayon Sports mbere kugira ngo nanjye nkine iyi mikino, ariko ntibyakunze. Icyo nabanza kubabwira ni ukubifuriza amahirwe masa, ikipe irashoboye. Abafana nabasaba gushyigikira ikipe, nanjye ndabizeza ko nzaza nkakora byinshi byiza ku rukundo rwabo nsanzwe mbaziho bakomeze kudufasha.”

Biteganyijwe ko Mudeyi Suleiman azatangira imyitozo muri Rayon Sports mu cyumweru gitaha, nyuma y’umukino ubanza wa Enyimba FC uzaba ku Cyumweru tariki ya 16/09/2018 kuri Stade Regionale i Nyamirambo mu gihe umukino wo kwishyura uzabera muri Nigeria tariki ya 23/09/2018.

Mudeyi Suleiman akomoka mu muryango w’Abadeyi wubatse izina muri ruhago y’u Rwanda. Se wabo w’Abadeyi, Mudeyi Modeste na we akaba yarakinaga umupira, gusa umwana we Muvala Valens ni we wigaragaje cyane mu Rwanda. Muri rusange abadeyi bakiniye amakipe atandukanye ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi ni Mudeyi Gustave, Mudeyi Emerien, Mudeyi Nazerth, Mudeyi Yves, Mudeyi Roi na Mudeyi Suleiman waguzwe na Rayon Sports.

Tanga igitekerezo

1 Response

Leave a Reply