Nje kubaha ibyishimo- Radu watangiye imyitozo muri Rayon Sports

Yanditswe 13.09.2018 na Rayon Sports saa 17:58 | Yasuwe : 1,533

Umukinnyi mushya w’ikipe ya Rayon Sports, Iradukunda Eric yatangiye imyitozo, atangaza ko yashimishijwe no kuza mu ikipe ya Rayon Sports, aho yijeje abafana kubaha ibyishimo bisesuye.

Iradukunda Eric bakunze kwita Radu yatangiye imyitozo muri Rayon Sports kuri uyu wa Kane, aho iri kwitegura umukino uzayihuza na Enyimba FC ku Cyumweru mu mukino ubanza wa ¼ cya CAF Confederation Cup, imyitozo yabereye kuri Stade Regionale i Nyamirambo.

Mu butumwa yageneye abafana nyuma y’imyitozo, Iradukunda Eric Radu yagize ati:” ikintu cya mbere ndashimira abafana cyane, ndabishimiye n’umutima wanjye wose, ndi hano, nje kubaha ibyishimo uko bizagenda kose nzi ko nzabashimisha.

Uyu mukinnyi wasinye imyaka ibiri, yavuze ko muri Rayon Sports harimo abakinnyi benshi basanzwe baziranye, bamwe bakinannye mu yandi makipe harimo n’ikipe y’igihugu Amavubi.

Iradukunda Eric akina inyuma ku ruhande rw’iburyo, akaba kandi ashobora no gukinishwa inyuma ku ruhande rw’ibumoso.

Tanga igitekerezo

Leave a Reply