Nyuma y’akaruhuko k’iminsi itatu, imyitozo irasubukurwa kuri uyu wa kane


Yanditswe na Editor ku wa 31.05.2017 saa 17:39 | Yasuwe : 1,851

Ikipe ya Rayon Sports irasubukura imyitozo kuri uyu wa kane yitegura umukino usoza shampiyona aho izaba ihura na Kiyovu Sports ndetse n’umukino wa 1/2 w’igikombe cy’amahoro igomba guhuramo na Police

Nyuma y’uko abasore ba Gikundiro begukanye igikombe cya shampiyona bakanakina n’umukino wari utegerejwe na benshi aho bakiraga kandi bakanganya na APR 1-1 kuri stade ya Kigali, ubu bategerejwe kuva mu karuhuko bari bahawe bagakomeza imyitozo aho bazaba bitegura umukino usoza shampiyona bazaba bakirwa na Kiyovu ku wa 15/06/2017, nyuma y’aho gato ku wa 18/06/2017 ikazahita icakirana na Police mu gikombe cy’Amahoro imikino ikaba igeze muri 1/2 cy’irangiza.

Imyitozo izasubukurwa ku mumena nk’uko bisanzwe guhera saa mbiri n’igice za mu gitondo (8:30am)

Rayon Sports iracakirana na Kiyovu ku mumukino usoza champiyona ya 2016/2017

Rayon Sports izahita ikurikizaho Police muri 1/2 cy’igikombe cy’Ámahoro

Tanga igitekerezo

Leave a Reply