Nyuma y’ibihano yahawe, Camara yagarutse mu myitozo


Yanditswe na Editor ku wa 16.05.2017 saa 08:35 | Yasuwe : 931

Rutahizamu wa Rayon Sports Moussa Camara uherutse kujya muri gahunda ze atamenyesheje ubuyobozi yagarutse mu myitozo nyuma yo guhabwa ibihano n’ubuyobozi bw’ikipe.

Nyuma yo kudasekerwa n’amahirwe yo gukomeza mu matsinda mu mikino nyafurika ya CAF confederation Cup, amakuru yasakaye mu bitangazamakuru bitandukanye ko rutahizamu wa Rayon Sports Moussa Camara yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu muri gahunda ze bwite atamenyesheje ubuyobozi bumukuriye, ibi bikaba byaraje kwemezwa n’inzego zitandukanye z’ubuyobozi bwa Rayon Sports. 

Amakuru yo ngeye gusakara ko uyu munya”Mali” yagarutse mu Rwanda nyuma y’ibyumweru bibiri adahari, akaba yarahise afatirwa ibihano n’ikipe aho yahagaritswe imikino ibiri (yombi bakinnye na Musanze), ndetse akatwa n’umushahari nk’uko bitangazwa n’Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports Gakwaya Olivier.

Kuri ubu rero uyu mukinnyi yagarutse mu myitozo hamwe na bagenzi be, akaba aramutse agiriwe icyizere n’umutoza yazagaragara mu mukino uteganyijwe ku munsi w’ejo na Mukura aho afitanye amateka yihariye n’iyi kipe hashingiwe ku byabaye mu mukino ubanza wahuje aya makipe yombi.

Umukino uheruka hagati ya Mukura na Rayon Sports waramamaye cyane izingiro riba Camara

 

 

Tanga igitekerezo

1 Response

Leave a Reply