Peace Cup: Rayon Sports vs Mukura: Incamake y’igice cya mbere

Yanditswe 12.08.2018 na Rayon Sports saa 19:12 | Yasuwe : 416

Igice cya mbere cy’umukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro uri kubera kuri stade ya Kigali kirangiye amakipe yombi anganya 0-0

Uyu mukino watangiye ku isaha ya 18h06 watangiye buri kipe iri kwiga indi,gusa nyuma y’iminota itanu amakipe yombi yari atangiye kwibona mu mukino. Rayon Sports yihariye igice kinini cy’uyu mukino aho yabonye uburyo butandukanye burimo coup francs eshatu zose zatewe na Rutanga ariko ntizabyara umusaruro. Andi mahirwe ya Rayon Sports yabonetse mu minota ya nyuma y’uyu mukino ariko nabwo ntihagira igitego kiboneka.

Ikipe ya Mukura nayo yagerageje gukanguka mu gihe cy’iminota igera muri 15 igerageza gushaka igitego ariko nayo birangira ntacyo ibashije kugeraho.

Muri iki gice cya mbere umukinnyi Jabel yahawe ikarita y’umuhondo ndetse n’umuzamu Rwabugiri wa Mukura

Mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu, ikipe ya APR yatsinze Sunrise 1-0.

Tanga igitekerezo

Leave a Reply