Peace Cup: Rayon Sports vs Sunrise: Incamake y’igice cya mbere

Yanditswe 09.08.2018 na Rayon Sports saa 16:31 | Yasuwe : 445

Igice cya mbere cy’umukino wo kwishyura wa ½ cy’igikombe cy’amahoro hagati ya Rayon Sports FC na Sunrise FC  kirangiye ari 0-0

Uyu ni umukino uwo kwishyura wa ½ aho ubanza Sunrise yari yatsinze 2-1 mu mukino ubanza. Iki gice cya mbere cyaranzwe no gusatira cyane ku ruhande rwa Rayon Sports aho yabonye amahirwe menshi igerageza amashoti agana izamu rya Sunrise ariko irinda igera ku munota wa nyuma itarabasha kubigeraho.

Sunrise nayo ariko ntiyarebereye gusa kuko yanyuzagamo igashaka kwiba umugono ab’inyuma ba Rayon Sports, gusa bakomeje guhagarara neza birinda ko hari igitego bakwinjizwa. Ku munota wa nyuma w’iki gice Sunrise yabonye coup franc hafi y’urubuga rw’amahina ariko ku mahirwe ya Rayon Sports umupira ujya hejuru y’izamu.

Ababanje mu kibuga: Gerard, Manzi, Rwatubyaye, Rutanga, Ange, Yannick, sefu, Kevin, Djabel,  Mugume, Mbondi,

Tanga igitekerezo

Leave a Reply