Pierrot yagize icyo avuga ku igenda rye, anasaba imbabazi abarayon muri rusange


Yanditswe na Admin ku wa 03.02.2017 saa 09:45 | Yasuwe : 6,995

Nyuma yo kugaruka muri Rayon Sport, Kwizera Pierrot yavuze ko nta mafaranga yigeze yakira ngo atoroke ahubwo ko yari agiye ngo bavugane naho ashaka kujya  ibijyanye n’amasezerano ye muri Rayon, yanasabye imbabazi ku bw’ibyamuvuzweho anashimira bagenzi be kongera kumwakira.

Kuwa kane nimugoroba Kwizera Pierrot yakoranye n’abandi bakinnyi imyitozo, bishimangira ko ubuzima bwe n’akazi bigiye gukomereza muri iyi kipe  kugeza igihe gikwiye kizaba cyumvukanyweho hagati ye n’ikipe ya Rayon Sport n’ikipe izaba imwifuza nk’uko bisanzwe bigenda n’ahandi hose ku isi mu igura n’igurishwa ry’abakinnyi.

Kwizera Pierrot yasabye imbabazi umuryango wa Rayon Sports

Mu kiganiro na www.rayonsports.rw, yagize ati: “mbere na mbere ndasaba imbabazi abarayon. Havuzwe byinshi ku buryo hari n’ababeshye ko ngo nahawe amafaranga rwihishwa ngo ngende ntorotse ariko ndababwiza ukuri nta mafaranga nigeze mpabwa. Ni icyemezo nifatiye ubwanjye. Kugenda natekerezaga ku masezerano yanjye avuga ko igihe mbonye ikipe ikomeye nzagenda. Gusa abayobozi baranyangiye.

Nagiye mu gihe kibi dufite umukino na Apr FC. Nagiye ndigusiganwa n’igihe cy’ifunga ry’isoko, nagiye mu ijoro ryo kuwa 29 mu gihe isoko ryagombaga gufunga kuwa 31. Njye navuganye n’iyo kipe, yandikira Rayon Sport, kuwa 31 nimugoroba Rayon yabasubije ko inshakaho 300,000 $. Nagarutse, Rayon ndayikunda kandi nashimiye bagenzi banjye uburyo banyakiriye kandi murakoze kunyumva. Turakomeza gufatanya mu guhatanira ibyiza.”

Umwe mu bayobozi ba Rayon Sport, Rutagombwa Martin yari yavuze ko iby’uko uyu musore abonye ikipe yagenda ari byo. Gusa avuga ko bifite inzira byagakwiye kunyuramo. Yari yagize ati: “kimwe n’abandi, umukinnyi wese yemerewe kurekurwa igihe abonye ikipe nziza imushaka. Gusa hari uko bikorwa kandi natwe ntibitwicire gahunda, bikatugirira akamaro. Batubwiye ko bamushaka igihe cyo kumusimbuza cyaturangiranye kandi tugiye kujya mu mikino mpuzamahanga ku buryo iki atari igihe nyacyo yo kugurisha abakinnyi

 

Tanga igitekerezo

21 Responses

  1. Salim

    Mukomere mwese duhuje kwemera, ndagirango gire icyo navuga kuri ibi bintu bimaze kuba icyorezo mbere y’uko Rayon ihura na APR. aba fan twese nabwo twafata umwanzuro umwe kubijyanye n’imiyoborere ya team but ikipe niya rubanda nabwo inshingiye ku muntu umwe so bayobozi bacu hari byinshi mwatumye tugeraho doreko kugeza ubu muri champion duhagaze neza ariko mwirinde ko urwego twagezeho tubaririmba tuzanarugeraho tubarambirwa bitewe na gahinda. umu fan nyawe wa Rayon nabwo azayivaho ariko azicwa na gahinda bitewe nibyo tubona. umuryago mugari wa Rayonsport ndabigize mukore iyo bwabaga aho ikipe yacu nizogere gusuzugurwa n’umuntu n’umwe. pierrot nakintu kinshi namubwira kuko icyo dupfana nawe n’umusaruro nawe agahembwe nakindi. nihazagire uwo ngera gusuzugura Rayon kuko na numwe uyiruta nanuteza muzayiteza ibibazo ariko nizavaho.

  2. Theo

    sha gewe ndumva ntanashaka kumva izina pierrot kuko yaraduhemukiye cyane abona tumuleneye cyane. munyamakuru reka nkwiaabire ikintu kimwe: niwongera kubona uwo ngo ni pierrot uzamubwire uti gabanya ubwirasi kubarayon kuko utaraza rayon yaririho kandi izahoraho udahari kuko rayon sport si pierrot. pierrot ubu kuritwe ntaho ugitandukaniye na Rwatubyaye mwese muri bamwe turababaye kubera wowe

  3. emm

    Ngewe agahinda kagiye kunyica kbs ubu dukore iki koko ubundi izo ntambara zabo bayobozi bagiye bazirekera muribo arko ntibaduteze APR ese pierrot agiye mwamuretse akomongana ko sedirike yagiye tugakina ubundi yaje avuyehe ?yari amazeyo iki kuki uvura umuntu ijisho yarangiza akariguksnurira .masudi urabaduteje nawe kbs wisubireho aho gutsindwa na APR watsindwa na pipinyeri

  4. Dismas

    Pierro yadutabye mu nama rwose.ubuse iyo yihangana tukabanza tugakina na APR.uziko bamwe twufashe nk’umugambanyi cg nk’ikigwari kibona urugamba rugiye kurema kigasubira gisiga izindi ngabo.Gusa ntagirengo ibyo yagiyemo dushatse natwe ntitwashyiramo amananiza maze ntibikunde.Asabe imbabazi ndetse nibiba ngombwa anahabwe igihano kuko yatubereye intati aduta mu rubuga.

  5. ahahaha

    Nagende uwo mugambanyi w’inda nini. Nukuntu twamwakiriye amakipi yose yaramutereranye, agaruye ubuyanja none ahise yibagirwa iby’ejo.
    Kugira ubuyobozi bubi, ukagira abakinnyi b’abanyenda nka pierrot, nzabandora ni umwana w’umunyarwanda

  6. Don

    Pierrot warahemutse genda, gusa hari abakinnyi batari bamenya agaciro kiriya deribi gusa twe rayon tuzayigwinyuma. bavandimwe dusangiye uyu muryango twihangane ntakundi kd bajye muri moud nibasohoka bazatsinde ntabusobanuro babona bwo gutsindwa.

  7. Umu rayon

    Pierrot akwiye guhanwa nabandi bakareberaho.
    Naho imbabazi ntazo twamuha arakarimdagira numugambanyi.

  8. Aka n’agasuzuguro, gusa uyu muhungu we simurenganya cyane kuko n’ubundi n’umuhashyi, ikibazo n’umwe mu bayobozi ubimushyigikiye mo kko arahari ufite amaso, ubwenge kdi akunda icyipe arabibona, uyu muntu utuvangira twari turyohewe akadutobera isosi igeze aharyoshye akamena mo ubushishi aratubabaza cyane gusa umunsi ur’izina azabyishyura, gusa njye ndisabira iyo komite itureberera yicare isuzume neza idufashe ikure ikizira mu bizima naho ubundi agahinda karatwishe, ibikona biraduhindanije bikabije, mudufashe ibi ntibizasubire, mudufashe wenda k’umukino tuzahura mo n’apr muzaduhamagare mbere twebwe abafana twese mutubwire igikenewe cyose tucyishyure ariko dukureho agasuzuguro, rwose mudufashe mwunve agahinda k’abafana twese kdi mwumve neza ntabwo agahinda dufite ari ukudatwara igikombe nubwo nacyo tugikeneye cyane, agahinda dufiten’agasuzuguro k’ibikona. Dukeneye icyubahiro twahoranye , ubukaka ubukana n’ubutwari bwa RAYON SPORTS ntibukazime. Murakagira Imana Imanzi ni Gikundiro cy’umuryango Rayon sportsnziza .

  9. Kayitare

    Nadahanwa ubuyobozi buraba bugaragaje ubugwari, kutaba serious, kudakunda ikipe.turambiwe akavuyo karangwa muri Rayon ahanini gaterwa n’abayobozi batari serious. Mutegekwa n’abakinnyi gute????????

  10. Chelsea IRubengera

    Sha buriya urebye neza mubayobozi ba ekipe harimo abatugambanira. kuko ukuntunzi uriya musore wacu ntamyitwarire igayitse nkiriya ijya imuranga!

  11. Alain

    Abandika hano ariko njya nibaza niba ari abafana ba équipe ya Rayons Sport gusa bikancanga! Nonese ko abenshi muba mwandika mutukana, musebanya, muba mwumva ibyo aribyo bitekerezo byubaka équipe koko?? Nyamara umunyarwanda yaravuze ngo usenya urwe bamutiza…. Wasanga rero hano harimo abiyita abakunzi ba R.S kandi ari ababa baje kwenyegeza ngo bikomeze bicike. Amakosa arakorwa, ariko nanone ntabwo akosozwa ayandi. Niba Kwizera yaragiye iyo, kumutuka akiri muri équipe en plus ibyo ni uku démoralisa umuntu kandi mumenye ko bigira effets no kuri équipe kuri performance zayo. Rero ndabasabye tube abanyeshyaka kandi twubahe n’abatuyobora.

  12. DAK

    Alain uvuze ukuri gutukana siwo muti, ahubwo twisabiye ubuyobozi nabakinnyi gukora ibishoboka byose bagakuraho igisuzuguriro kuko gatatu murugo rwumugabo ni akumiro. Ariko ndizera ko hari umunsi tuzishima ako gasuzuguro kakagashira. Nziko ubushobozi abakinnyi ba Gikundiro babufite kandi nziko nabo bakeneye gukira iyo ntimba bafite kumutima maze bakisubiza icyubahiro, ubushingore nubukaka

  13. Paulin

    Umva Dak nawe Alain,Gutukana si byiza ariko nanone ibyiza si uguceceka, none se kuba umufana bivuze iki, umufana si umuyobozi ariko nanone umuyobozi w’ikipe idafite abafana sinzi ko yaryoherwa, inshingano y’umufana ni ugufana nyine , igihe ikipe imeze neza umufana arishima akabigaragaza haba hari ikitagenda neza akabivuga kdi akabigaragaza, ntabwo nshyigikiye abatukana ariko nanone umufana nyawe agomba kugaragaza amarangamutima ye ku bishimishije arishima n’ibibabaje ntiyaseka cga ngo isingize uri kuzambywa ibintu, nuko rero uwo bireba wese niyumve ko tubabaye kdi icyatubabaje kiragaragari buri wese, ubu rero dukeneye ibyishimo kdi birashoboka. Murakagira Imana ibahora hafi na Rayon ihorana insinzi.

  14. Tine

    Jye nta mbabazi namuha rwose,kugenda azi ko hari umukino ukomeye nkuriya na APR azi n’ishyaka uba ufite?ubwose yari ayobewe ko igihe cyo kugurisha abakinnyi cyarangiye?ikindi nubwo waba wemerewe kugenda ntugenda mu buryo butazwi,yarahemutse rwose

Tanga igitekerezo