Itsinzi ya Rayon Sports ku mukino wa nyuma wa shampiyona imanuye Kiyovu mu cyiciro cya kabiri


Yanditswe na Editor ku wa 15.06.2017 saa 16:30 | Yasuwe : 1,401

Umukino wa nyuma wa shampiyona wahuzaga Rayon Sports na Kiyovu ku ntsinzi ya Rayon Sports ku bitego bibiri kuri kimwe Kiyovu bidasubirwaho yerekeza mu cyiciro cya kabiri.

Uyu mukino waberaga kuri stade Mumena watangiye ukereweho iminota 13 ni umwe mu mikino yari ihanzwe amaso n’abakunzi b’umupira w’amaguru mu gihugu hose kuko wari ufite byinshi uvuze cyane cyane ko Kiyovu yasabwaga gutsinda uyu mukino kugira ngo yizere kuguma mu cyiciro cya mbere, gusa ntibyayikundiye kuko igice cya mbere cyarangiye imaze kwinjizwa igitego kimwe cyatsinzwe na Tidiane Koné ku munota wa 32 kirangira nta gihindutse ari 1-0.

Mu gice cya kabiri, Rayon Sports yaje nta mbabazi isatira izamu rya Kiyovu itayibabariye, bidatinze ku munota wa 70, Rayon Sports yashimangiye intsinzi ari nako yohereza Kiyovu mu cyiciro cya kabiri. Iki gitego kikaba cyatsinzwe na Kwizera Pierrot wongeye kwerekana ubuhangange nk’umukinnyi wahize abandi muri iyi shampiyona cyane cyane ku bijyanye no gutera coup franc, no kuri iki gitego akaba yatereye umupira kure y’izamu nko muri metero 35 uhita wijyanamo, uyu mukinnyi akaba ari nawe watorewe kuba umukinnyi w’umukino (Man of the match)

Nova Bayama wamaze kongera amasezerano yitwaye neza muri uyu mukino

Ku munota wa 90, Kiyovu yabashije kugombora igitego itsindiwe na Lomami André, iki gitego ariko kikaba ntacyo cyajyaga guhindura ku mateka yahise yandikwa ku imanuka mu cyiciro cya kabiri ry’ikipe nka Kiyovu irambye muri ruhago yo mu Rwanda.

Nyuma y’uyu mukino, umutoza Massoudi yatangaje ko nta mpamvu n’imwe bari bafite yo kujenjekera uyu mukino, gusa yemeza ko ari igihombo gutakaza ikipe nka Kiyovu mu cyiciro cya mbere.

Kwizera Pierrot yatowe n’umukinnyi w’umukino na AZAM TV

Ku bindi bibuga:

Mukura 0-1 Kirehe

APR 1-2 Bugesera

Espoir 0-1 AS Kigali

Gicumbi 1-2 Pepiniere

Musanze 1-0 Sunrise

Police 4-2 Marines

 

Tanga igitekerezo

Leave a Reply