Rayon Sports ishyikirikjwe igikombe cya Shampiyona ku mukino inyagiyemo AZAM FC


Yanditswe na Editor ku wa 08.07.2017 saa 16:43 | Yasuwe : 2,165

Umukino wa gicuti wahuzaga Rayon Sports na Azam FC urangiye ari ibitego 4-2, Savio asezera ku barayon atsinda igitego cya nyuma mu ikipe yakoreye byinshi mu gihe ayimazemo.

Uyu mukino wa gicuti ugamije gutangirwamo igikombe cya shampiyona Rayon Sports yegukanye uri kubera kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, ukaba watangijwe n’akarasisi k’abafana mu rwego rwo kwishimira igikombe ikipe yageze ho nyuma yo kwiyuha akuya.

Igice cya mbere cy’uyu mukino kihariwe n’ikipe ya Rayon Sports aho yarushije ku buryo bugaragara Azam FC, ibi bikaba byagaragajwe no kwiharira umukino hagati mu kibuga, ukaba kandi wakiniwe cyane mu gice cya Azam FC, mu bijyanye no kwiharira umupira Rayon ikaba yari imbere ku kigereranyo cya 52%.

Iki gice cyatangiye Rayon isatira izamu rya Azam, ndetse ibona coup franc ku munota wa 3 gusa ku ikosa ryari rikorewe Kevin inyuma gato y’urubuga rw’amahina gusa Pierrot ayicisha ku ruhande gato y’izamu. Ku munota wa 7 Savio yacenze myugariro wa Azam n’ubuhanga bwinshi, akatira umupira Shassir gusa kapiteni wa Azam Mwantika David arahagoboka awushyira muri corner. Ku munota wa 13 Savio yongeye gucenga yinjira mu rubuga rw’amahina akatira umupira Kevin, gusa myugariro Kangwa Bruce wa Azam nabwo arahagoboka. Ku munota wa 15, Nova yakase umupira mu rubuga rw’amahina Keri Abdallah awushyira muri corner.

Bakame ashyikirizwa igikombe

Rayon Sports yakomeje kotsa igitutu izamu rya Mwadini Ali maze ku munota wa 30 Pierrot aherejwe neza na Savio afungura amazamu ku gitego cy’umutwe.

Nyuma y’iki gitego, bakomeje gusatira cyane ikipe ya Azam ndetse bahusha uburyo bwinshi imbere y’izamu. Mbere y’uko igice cya mbere kirangira ku munota wa 41, Yahya Mudhatir wa Azam yahawe neza na Yahya Zayd aca mu rihumye ab’inyuma ba Rayon sports maze babona igitego cyo kwishyura, igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya igitego 1-1

Pierrot yongeye kwigaragaza atsinda igitego muri uyu mukino

Mu gice cya kabiri, Rayon Sports yatangiranye imbaraga nk’izigice cya mbere ndetse bidatinze Savio nyuma y’iminota ine iki gice gitangiye ahita abona igitego cya kabiri ubwo yinjiriraga ku ruhande rwe rw’imoso nk’uko bisanzwe yegera umuzamu maze amuteye umupira ntiyawufata ngo awukomeze savio awusunikiramo kiba kibaye icya 2.

Ku munota wa 55, Yahya Mohamed yongeye kugombora icyo gitego ubwo yasigaga ab’inyuma  barimo Mugabo na Manzi Thierry batabashije kumucungira hafi  akarinda yisanga ari imbere ya Bakame utari kugira ikindi akora.

Ku munota wa 63, Nova Bayama yabonye amahirwe ku mupira yari ahawe neza na Savio awutera adahagaritse uca iruhande gato y’izamu. Abasore ba Rayon Sports b’imbere ari bo Kevin, Shassir, Savio na Nova bakomeje guhererekanya umupira neza byatanze igitego cya 3 cyatsinzwe na Kevin Muhire ku munota wa 67, nyuma y’umupira mwiza cyane yahawe na Shassir. nawe ntiyazuyaza gutsinda igitego cyiza cyane. Iki gitego cyabaye nk’igitanga umutekano ku ruhande rw’abasore ba Massoudi maze yigisha umupira Azam karahava, aho yihereranye umupira kuva ku munota wa 68 kugeza ku wa 74 nta mukinnyi wa Azam urawukora. Ibi bikaba byaje gusozwa n’umupira Savio yakase mu rubuga rw’amahina ntiwagera ku kirenge cya Shassir ukomereza hanze

Mu minota ya nyuma y’umukino, Azam yari igiye kubona igitego cyo kunganya ariko ku bw’amahirwe ya Rayon Sports umupira ujya hanze y’ikibuga. ku munota wa nyuma w’inyongera, Kone war umaze iminota mike agiye mu kibuga yahaye neza umupira Shassir ashimangira ibyishimo bya Rayon Sports ashyiramo igitego cya kane, umupira urangira utyo ari ibitego 4-2.

Nyuma y’uyu mukino, Rayon Sports ishyikirijwe igikombe kiruta ibindi mu gihugu, umwanya wa mbere yabonye ukaba uyiha uburenganzira bwo kuzahagararira u Rwanda mu makipe yabaye ayambere iwayo.

Ibirori byo kwishimira iki gikombe bigiye gukomereza muri Camp Kigali, kwinjira bikaba ari amafaranga 5.000 na 10.000

Tanga igitekerezo

1 Response

  1. Selindwi

    Umukino wagenze neza cyane kdi warimwiza no kugaragaz ubuhanga bwo hejuru bwabasore ba GIKUNDIRO. Imana ibahe umugisha gusa nzabakubura cyane kubibagirwa bizangora.RAYON YACU,IKIPE YACU

Tanga igitekerezo